Perezida KAGAME yakiriye umuyobozi wa NBA Africa na Perezida wa BAL Amadou Gallo

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-03-20 12:37:55 Imikino

Kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Werurwe 2024, Nibwo Nyakubahwa Perezida wa repubulika y'u Rwanda, Paul KAGAME, yakiriye Perezida wa Basketball Africa League (BAL), Amadou Gallo Fall na Madamu Clare Akamanzi, Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa. 

Amakuru avuga ko ibiganiro bagiranye byibanze ku bufatanye bwa Basketball Africa League (BAL) n’u Rwanda ndetse n’imikino ya nyuma ya BAL iteganyijwe kubera i Kigali kuva tariki 24 Gicurasi 2024 kugeza tariki 1 Kamena 2024.

Clare Akamanzi na Amadou Gallo Fall bari bari kumwe n'abayobozi babaherekeje barimo Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa ndetse na Francis Gatare, Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) nkuko KigaliToday ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Mu Kuboza 2023 nibwo Clare Akamanzi wahoze ari Umuyobozi Mukuru wa RDB, yagizwe Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, ikigo cya Shampiyona ya Amerika muri Basketball, gifite inshingano zo kuzamura impano muri uyu mukino ku Mugabane wa Afurika.

Ni inshingano Clare Akamanzi yatangiye tariki 23 Mutarama 2024, akaba ashinzwe gukurikirana ibikorwa by’ubucuruzi bya NBA, n’ibigamije guteza imbere impano zo ku Mugabane wa Afurika mu mukino wa Basketball no kuzamura igikundiro cya Shampiyona y’Umukino wa Basketball muri Amerika (NBA) muri Afurika.

Clare Akamanzi, aherutse guhabwa igihembo n’Ikigo cy’itangazamakuru cya Forbes cyo kuba yarabaye umusemburo w’ishoramari ku mugabane wa Afurika. Uyu muhango wabereye muri Afurika y’Epfo tariki 8 Werurwe 2024.

Related Post