Abaturage barimo abatuye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Karenge, nyuma yo umuhora w’urugamba rwo kubohora igihugu kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Werurwe 2024, batangaje ko amateka bize bahigiye yabaviriyemo amasomo atandukanye biyemeza guharanira gusigasira ibyagezezweho bakundisha abakiri bato ku gukunda igihugu no kucyitangira.
Uru rugendo rwatangiye mu rukerera kuva aho batuye mu murenge wa Karenge rwerekeza mu Karere ka Nyagatare ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda wa Kagitumba, rwitabiriwe n'abaturage batandukanye basaga 100 barimo Inzego z’ibanze mu Murenge wa Karenge, urubyiruko, ba Mutima w’urugo, Abikorera, inzego z’Umuryango wa RPF Inkotanyi n’abandi.
Ku ikubitiro nyuma yo guhurira bagahagururkira i Rugende mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo, intero yari "Mwarakoze Mwarakoze Inkotanyi kubwo Gukunda igihugu mwabohoye u Rwanda", kugeza bageze mu Karere ka Kayonza aho baruhukiye mbere yo kugera i Kagitumba.
Bakigera mu karere ka Nyagatare bahereye ku mupaka wa Kagitumba bakomereza ku musozi wa Nyamwishongwezi aharasiwe Nyakwigendera Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema hanyuma bahinira i Gikoba mu kagali ka Shonga mu Murenge wa Tabagwe hari indaki ya Afande PC (Iconic collection) hafatwaga nk’Agasantimentero.
Bashana Medard, Umuyobozi Mukuru w’Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, wasobanuriraga ibyaranze aya mateka, yageze aho asobanura ko agasanimetero ari agace kafashwe n’Ikotanyi mu cyahoze ari Komine Muvumba, mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiye tariki ya 01 Ukwakira 1990.
Nyuma y'umunsi umwe gusa ku itariki 02 Ukwakira 1990, ku mupaka wa Kagitumba Rwigema yasobanuriye abasirikare impamvu y’urugamba abasaba gukuramo amapeti y’ikindi gihugu bakayajugunya mu mugezi w’Umuvumba bakazambara ayabo nyuma yo gutsinda urugamba.
Bashana yabasobanuriye amateka barabyurwa
Yashyize abasirikare mu mitwe atanga amabwiriza, abasirikare bamwe bafata umuhanda Kagitumba – Kigali, abandi Kagitumba – Nyagatare. Yakurikiye abasirikare ajya kuyoborera urugamba ku musozi wa Nyabwishongwezi ari nawo yarasiweho.
Tariki 02 Ukwakira 1990 nibwo Gen Rwigema yarashwe ariko urugamba rurakomeza Nyagatare irafatwa n’Ikigo cya Gabiro bagikuramo.
Bashana agira ati: “Amakuru y’iraswa rya Rwigema yabanje kugirwa ibanga ariko agenda amenyekana, abasirikare bacika intege ikigo cya Gabiro ingabo za Leta zirakisubiza Inkotanyi ziratsindwa”.
Tariki 15 Ukwakira 1990, Perezida yageze mu Rwanda avuye muri Amerika bimusaba kongera kugarurira morale abasirikare, anahindura uburyo bw’imirwanire kandi intsinzi itaha i Rwanda.
Bamwe mu bari kuri ibyo bice bitandukanye, nyuma yo gusobanurirwa amateka yaranze ubuzima bukakaye ababohoye igihugu barimo, biyemeje gusigasira aya mateka ndetse biyemeza kwigisha no gusobanurira abandi byu mwihariko urubyiruko bakarushaho kwigira k’Umukuru w’Igihugu (gutekereza mu buryo bwagutse, kureba kure, guharanira gukora neza, ikinyabupfura, kwitanga, kutazarira no gufatira ibyemezo igihe.
Mukamunana Epiphanie, yatangarije Bplus TV urugendo bakozeko barwigiyemo amasomo atandukanye arimo gufatira urugero rwiza kuri Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema na Nyakubahwa Parezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul KAGAME bagize uruhare n'umuhate kugirango Inkotanyi zibohore igihugu cyari ku butegetsi bujegajega.
Yagize ati" Ni ubwambere ngeze aha. Narahumvaga ariko noneho ndahageze ndetse mpaherewe ubutumwa buri bumfashe gusigasira ibyagezweho, gukunda no gukundisha abana banjye Igihugu ari nako dukomeza kuzirikana intwari z'igihugu byu nwihariko nyakwigendera Fred Gisa Rwigema n'umubyeyi wacu Nyakubahwa Perezida Kagame".
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Karenge, Bahati Bonny aganira n'ibitangazamakuru bya BTN na Bplus TV, yavuze ko ashimira cyane abaturage bakoranye uru rugendo bitewe n'ubwitange bagize ndetse no guha agaciro urugamba rwo kubohora igihugu.
Agira ati" Mu byukuri ndashimira cyane abaturage bari hano byu mwihariko abatuye mu Murenge wa Karenge kubwo ubwitange bagize ndetse n'agaciro baha urugamba rwo kubohora igihugu".
Gitifu Bahati yakomeje avuga ko amasomo bahigiye yitezweho kwagura ibitekerezo by'ingeri zitandukanye ndetse anashimira cyane Inkotanyi zitangiye u Rwanda none kugeza ubu rukaba rutemba amata n'ubuki biturutse ku miyoborere myiza ya Leta y'Ubumwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Kagabo Rwamunono Richard watanze ubutumwa bwo gushimira abaturage ba Karenge, mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, yabasabye gukomeza gusigasira ibyagezweho n’Inkotanyi.
Ati" Nanjye Ndashimira Abanyakarenge kubera ubwitange bagize bakaza kwihera ijisho no gusobanurirwa urugamba rwo kubohora igihugu Ubutumwa bahaherewe ntibugarukira aha gusa ahubwo yaba aho mutuye n'ahandi mukomeze gusigasira ibyagezweho n’Inkotanyi.
Umurenge wa Karenge, ni umwe mu mirenge 14 igize Akarere ka Rwamagana, ukaba ugizwe n'Utugari Turindwi(7) dukurikira: Bicaca, Byimana, Kabasore, Karen?e, Kangamba, Nyabubabare na Nyamatete.
Abazi n'abagenda muri uyu murenge wa Karenge, bavuga ko abawutuyemo barangwa n'umuco wo gushyira hamwe bagasenyera ku mugozi umwe mu rwego rwo kwiteza imbere no guteza imbere igihugu muri rusange dore ko bivugwa ko ubuyobozi bwegerezwa abaturage.
Amafoto afitanye isano n'iyi nkuru
Gitifu Bahati uyobora Umurenge wa Karen?e
Amafoto: Tuyishimire Jean Baptiste/Umurenge wa Karenge