Nigeria: Umushinwa yakatiwe urwo gupfa nyuma yo guhamwa n'icyaha cyo kwica umukunzi we

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-03-27 11:12:18 Amakuru

Umushinwa witwa Frank Geng-Quangrong, yakatiwe n’urukiko rwo mu gace gaherereye muri Leta ya Kano iherereye mu Majyaruguru ya Nigeria urwo gupfa nyuma yo guhamwa n'icyaha cyo kwica umukobwa wari inshuti ye w'Umunyanigeriya w’imyaka 22 witwa Ummukulsum Sani.

Amakuru avuga ko nyuma y'uwo mwanzuro, ubuyobozi bwo muri Nigeria bwavuze ko icyo gihano kizashyirwa mu bikorwa mu gihe uyu mugabo yaba atajuriye.

 
Ikinyamakuru The Source Magazine dukesha iyi nkuru, cyanditse ko Geng-Quangrong yashinjwe ko yateye icyuma umukunzi we , ibyaha yakoze mu 2022 abikorera muri iyo Leta ya Kano.

Uyu mushinwa avuga ko yamuteye icyo cyuma ubwo yageragezaga kwitabara.

Haruna Dederi ushinzwe ubutabera muri Leta ya Kano yabwiye itangazamakuru ko nubwo uyu mushinwa yahamijwe ibyo byaha atigeze na rimwe yemera ko yabikoze.

Dederi yavuze ko “ibi ari ibihamya bifatika by’uko umuntu wese uje kuba muri sosiyete runaka agomba kubanza kuganirizwa agategurirwa kubahiriza amategeko yose agenga iyo sosiyete.”

Igihano nk’iki cy’urupfu gikunze gutangwa cyane muri Nigeria ndetse n’abanyamahanga badasigaye.

Mu myaka 25 ishize, igifungo cy’urupfu cyashyizwe mu bikorwa inshuro ebyiri gusa.

Related Post