Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 28 Werurwe 2028, Nibwo nyirakuru w'umuhanziThe Ben yitabye Imana ubwo yari mu nzira ajyanywe kwa muganga.
Amakuru avuga ko nyakwigendera witwa Mukangarambe Yunia wari atuye i Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba, yari umukecuru ukuze ariko ugifite imbaraga nk’uko umwe mu bo yari abereye nyirakuru yabivuze.
Yagize ati “Nyogokuru yatabarutse mu gitondo nka saa kumi n’imwe. Yaguye mu nzira bamujyanye kwa muganga. Yari amaze nk’amezi abiri arwaye ariko ntabwo yigeze aremba yari afite imbaraga!”
Mukangarambe Yunia ni nyirakuru wa The Ben ubyara nyina nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.