• Amakuru / MU-RWANDA
Bamwe mu banyeshuri bigira mu kigo cy'amashuri cya Groupe Scholaire de Busanza giherereye mu Kagari ka Busanza, mu Murenge wa Kanombe, Akarere ka Kicukiro, barashimira cyane Umuryango " Love Rwanda Initiative", ukomeje kubafasha gusobanukirwa ubuzima bw'imyororoke no kubakuriraho zimwe mu mbogamizi abana b'abakobwa bahuraga nazo mu gihe cy'uburumbuke.

Abakobwa baganiriye na Bplus TV,  bavuze ko mbere yuko uyu muryango "Love Rwanda Initiative" ubashingira karabu aho biga, bari batarasobanukirwa neza uko umukobwa yakwitwara mu gihe cye cy'uburumbuke n'uwo yasaba ubufasha none kuri ubu barasobanukiwe bitewe n'amasomo bahererwamo bakabasha kwitwara neza ubuzima bukarushaho kuba bwiza.

Ikirezi Celerine, umwe mu bakobwa biga muri GS Busanza, yatangarije Bplus TV ko kuba ari muri karabu ya Love Rwanda Initiative, bimufasha kwirinda no kurwanya ibishuko bitandukanye rimwe na rimwe biterwa n'ubukene.

Yagize ati" Karabu yacu "Love Rwanda Initiative" , kuva nayibera umunyamuryango, byamfashije byinshi birimo gutinyuka, kwirinda ibishuko, ingeso mbi. Ikindi kandi tuhasangizanya ibitekerezo bidufasha mu buzima bwacu bwa buri munsi".

Akomeza ati " Uyu Muryango "Love Rwanda Initiative" udufasha no mu buzima bwacu yaba ubwo ku ishuri ndetse n'aho dutuye kuko ibikoresho baduha birimo iby'isuku, bituma tubaho dutekanye ku buryo ntawabona aho amenera igihe ashatse kugira ibyo adudhukisha".

Umusore w'ingimbi witwa Hakiziyaremye Augustin uhagarariye bagenzi be b'abanyeshuri muri iyi karabu "Love Rwanda Initiative, nawe atangaza ko nyuma yuko ayigezemo yahise asobanukirwa ikibi cy'ibiyobyabwenge, anaboneraho gusaba bagenzi be babahungu kudatererana bashiki babo mu gihe cy'uburumbuke.
Agira ati" "Love Rwanda Initiative" yaramfashije cyane kandi iracyamfasha kuko abadukuriye baradufasha cyane bakatugezaho inyigisho zitandukanye, zituma dusobanukirwa ikibi cy'ibiyobyabwenge nuko twabyirinda. Ikindi kandi twafashijwe kumenya uko twabana na bashiki bacu mu buzima butandukanye byu mwihariko muri cyagihe cyabo cy'uburumbuke, bityo rero bagenzi banjye bagomba kubegera bakababa hafi".

Sibomana Faustin, umwarimu wigisha isomo ry'amateka muri GS Busanza, ukurikiranira hafi uru rubyiruko rubarizwa muri iyo karabu, yabwiye Bplus TV ko abana b'abakobwa bahura n'imbogamizi zo kudasobanukirwa ikijyanye n'ubuzima bwimyororokere mu miryango barererwamo n;abarimu babigisha.

Ati" Abana b'abakobwa bakunda guhura n'imbogamizi mu miryango yabo n'aho biga zo kudasobanukirwa imyanya y'ibanga nuko bakwitwara igihe batunguwe mu gihe cy'uburumbuke".

Mwarimu Sibomana yaboneye gusaba ababyeyi ndetse n'abarimu kubegera bakarushaho kubasobanurira imyanya yabo y'ibanga bayivuga mu mazina ndetse ko abakobwa guceceka ihohoterwa bakorerwa.

Ismael Bahati uhagarariye "Love Rwanda Initiative", Umuryango utegamiye kuri Leta, mu kiganiro yagiranye na Bplus TV, agaruka ku mpamvu nyamukuru yishingwa ryawo, yavuze ko ubuyobozi bukwiye gukomeza kubegera mu bukangurambaga butandukanye bagafatanya guhashya zimwe mu ngeso n'ibishuko bishobora gutuma ubuzima bw'urubyuko buzahara.

Ati" Ubuyobozi bukwiye gukomeza kutwegera tugafashanya, tukaba hafi urubyiruko ( Abangavu n'ingimbi) kuko bizarufasha kubaho neza basobanukiwe ibihe barimo ikindi kandi nabo bitwararike birinda ibishuko babifashwamo n'inama bahabwa".

Uyu muyobozi kandi yasabye urubyiruko rutandukanye byu mwihariko abari mu biganza byabo( Karabu "Love Rwanda Initiative") kwitwararika bagakurikiza inama bahabwa ndetse n'amasomo bigishwa.

Kuri uyu munsi, Love Rwanda Initiative, yakoranyirije hamwe abanyamuryango ba karabu yayo yitwa Love Rwanda Initiative, barasabana, ubasobanurira byinshi bitandukanye birimo imiterer yabo, imyitwarire bakwiye kurangwa nayo mu bihe bitandukanye ndetse unabagenera ibikoresho bitandukanye birimo iby'isuku byifashishwa n'abakobwa mu gihe bari mu mihango.

Love Rwanda Initiative, ni Umuryango utegamiye kuri Leta washinzwe mu mwaka wa 2022 ukaba ufite icyicaro mu karere ka Kicukiro.

Love Rwanda initiative, usanzwe wigisha amasomo ajyanye n'ubuzima bw'imyororokere mu bigo byamashuri bitandukanye byu mwihariko mu Murenge wa Kanombe , ndetse no mu bice bitandukanye hirya no hino mu Mujyi wa Kigali.

Amafoto afitanye isano n'iyi nkuru:




Habayeho igihe cyo kugenera abakobwa ibikoresho byifashishwa mu isuku



Kariza aha bagenzi be impanuro binyuze mu muvugo





Ubuyobozi n'abagize karabu bafata ifoto y'urwibutso



Batangaga ibitekerezo ku nyigisho bahabwaga



Ismael Bahati uhagarariye "Love Rwanda Initiative ashimira uru rubyiruko

Claudine Mukanteko asaba abangavu n'ingimbi kudaceceka ihohterwa bakorwa

?Umukobwa witwa Queen wifuza kuzaba umuhanzikazi ukomeye mu minsi iri imbere

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments