• Amakuru / MU-RWANDA
Mu gitondo cyo kuri uyu Kane tariki 28 Werurwe 2024, Nibwo mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Runda, mu Kagali ka Ruyenzi mu Mudugudu wa Nyagacaca, Abantu 8 bagwiriwe n’urukuta rw’urugo rwaho bacukuraga umwe ahita apfa.

Amakuru yamenyekanye ahagana saa yine n’iminota 15, avuga ko muri abo bantu 8 hakomeretsemo 4 bikomeye, babiri bakomereka byoroheje mu gihe umwe yahawe ubuvuzi bw'ibanze.

Umuvugizi wa Police y’Amajyepfo,SP Emmanuel Habiyaremye yahamirije aya makuru Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru.

Ati: “Iyi mpanuka yabaye ahagana saa yine n’iminota cumi n’itanu, aho urukuta rw’urugo rwagwaga ku bantu 8, umwe yahise apfa, 4 barakomereka cyane harimo 2 bahise bajyanwa ku bitaro bya Nyarugenge abandi 2 nabo bajyanwa ku bitaro bya Remera-  Rukoma, 2 bakomereka mu buryo bworoheje mu gihe umwe yahawe ubutabazi bworoheje ntiyajyanwa kwa muganga”.

Akomeza asaba abantu bakoresha abandi ko bakwiye kujya babanza kureba ingaruka abakozi bashobora kuhagirira bakabarinda kuhatakariza ubuzima.

Yongeyeho ko mu gihe bigaragara ko abakozi ugiye kubakoresha ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga wakwihutira gushaka ubwishingizi bw’igihe gito kugira ngo n’ugize ikibazo abe yatabarwa n’ubwishingizi bwatanzwe.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments