Burundi: Abasaga 300 bariwe n'ingona yigize kagarara

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-03-29 08:02:33 Amakuru

Mu gihugu cy'Uburundi hakomeje kumvikana inkuru y'ingona nini cyane kurusha izindi izwi ku izina rya Gustave iba mu Kiyaga cya Tanganyika binavugwa ko imaze kurya abantu barenga 300 yatunguranye ubwo yacikaga imitego y’abahigi b’Abafaransa bashakaga kuyifata ari nzima.

Bivugwa ko ifite uburebure bwa metero esheshatu, ikagira uburemere buyingayinga toni, ndetse bamwe ntibatinya kwemeza ko ari yo nini cyane muri Afurika.

Igihe dukesha iyi nkuru, cyanditse ko abashakashatsi benshi bagerageje ibishoboka ngo bahitane iyi nyamaswa yateye ubwoba benshi ariko birabananira.

Itsinda ry’abahigi ryari riyobowe n’Umufaransa Patrice Faye, ryagerageje gutega iyi ngona no gushyira uduhendabana two kuyireshya ariko ikabireba ikihitira, hagafatwa izindi ngona ntoya.

Gustave [ingona] yakomeje kwerekana ko ifite imbaraga kuko n’igihe bagerageje gutega imitego bashyizemo inyamaswa nzima basangaga nta zirimo na yo yagiye.

Bwa nyuma bakuyeyo amaso, ubwo bategaga umutego umeze nk’igisanduku, bashyiramo ihene nzima amajoro arirenga ariko bagarutse basanga wa mutego waguye mu mazi, ihene yaragiye kera n’ingona itafashwemo.

Related Post