Remera: Umumotari n'uwo yari atwaye bagonzwe n'imodoka bahita bapfa

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-03-29 12:58:00 Amakuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Werurwe 2024, Nibwo mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, abantu babiri bapfiriye mu mpanuka y'imodoka yagonye na moto.

Amakuru avuga ko iyi mpanuka igongana na moto maze umumotari apfana n’umugenzi w’umugore yari atwaye witwa Furaha Honoline uvuka mu Karere ka Rwamagana .

Umuvugizi wa Polisi mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi yabwiye IGIHE ko iyi mpanuka yatewe n’umushoferi wavuye mu ruhande rwe, akajya mu kerekezo moto yari irimo.

Yagize ati “ Nibyo impanuka yabereye muri Kabeza ariko yatewe n’umushoferi kuko yavuye mu gisate cy’umuhanda yarimo abasanga mu cyabo.”

Yongeyeho ko uyu mushoferi byagaragaye ko yari yanyweye ibisindisha, aboneraho gusaba abatwara ibinyabiziga kwirinda gutwara banyweye ibisindisha.

Nyuma y'itangazo ryasirikiraga ku mbugankoranyambuga rirangisha uyu mubyeyi wapfanye n'umumotari rigamije kumenyesha umuryango we ko atagihumeka umwuka w'abazima, umunyamakuru wa w'ikinyamakuru btnrwanda.com yabijije ubuyobozi bw'akarere ka Rwamagana niba ayo makuru yamenyekanye maze, Umuyobozi w'aka karere, Mbonyumuvunyi Rajab, amutangariza ko umuryango we wabimenye kandi wihutiye kujya kureba umurambo wa nyakwigendera.

Meya Mbonyuvunyi wihanganishije umuryango wa nyakwigendera, yatangaje ko uwapfuye yari atuye mu karere ka Nyagatare nubwo icyangombwa cy'indangamuntu ye kigaragaza ko yagifatiye i Rwamagana mu Murenge wa Kigabiro.

Icyangombwa cya nyakwigendera

Related Post