• Amakuru / MU-RWANDA
Ku mugoroba uyu wa Gatatu tariki 10 Mata 2024, Nibwo umugabo wo mu Karere ka Gicumbi, mu Murenge wa bwisige mu kagari ka Bwisige,Umudugudu wa Nyarubuye, umugabo witwa Dusabimana Joseph yaranduye imigozi y’ibijumba ya Mubyarirehe Ashilaf na Mukagatsinzi Claudine warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, anamubwira amagambo amukomeretsa.

Amakuru avuga ko “Muri iki gitondo Mukagatsinzi Claudine yahahuriye na Dusabimana Joseph wamuranduriye imigozi amubajije icyabimuteye,  amubwira ko ngo iyo amusanga ari kuyitera ngo yari kumutabamo ngo n’abo bafungishije bakoze Jenoside ngo barafunguwe.”

Uyu Dusabimana Joseph yahise amanuka mu mashyamba kugeza n’ubu ari gushakishwa ntaraboneka.

Umuyobozi  w’Agateganyo w’Akarere ka Gicumbi, Uwera Parfaite, yemereye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko ibi koko byabayeho.

Uyu Dusabimana Joseph  ngo yahise amanuka mu mashyamba kugeza n’ubu ari gushakishwa ntaraboneka.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments