Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro, bavuga ko nyuma y’imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye,bateye intambwe yo kwiyunga n’ababiciye ababo ku buryo bigeze n’aho basigaye bashyingirana ndetse bagafashanya muri byose nta kwishishanya kuko gahunda ya ndumunyarwanda bamaze kuyisobanukirwa.
Barasaba bagenzi babo bacyumva ko batakiyunga n’ababahemukiye bakabicira ababo,kwihangana bagasubiza umutima impembero bakabaha imbabazi, bityo ubwiyunge bugasagamba nk’uko bahora babishishikarizwa na Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda.
Umutoni Leatitia utuye mu Kagari ka Ngoma, avuga ko gahunda y'ubumwe n'ubwiyunge yamufashije kubohoka kimwe na bagenzi be bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko babashije guha imbabazi ababiciye ababo bamwe bagapfakara abandi bakaba impfubyi.
Yagize ati "Ubumwe n'ubwiyunge bwaradufashije cyane kuko bwatumye tubabarira abatwiciye ndetse tubasha gushyingirana kandi mbere twararebanaga ayingwe".
Jean Louis Rutagwena, aganira na Bplus TV, yavuze ko uwazanye iyi gahunda atigeze yibeshya kuko yaje ikemura ibibazo bitandukanye birimo amacakubiri ashingiye kumoko ndetse n'abishe babasha gusaba imbabazi abiciwe bityo akaba ashimira cyane Perezida Paul Kagame wayishyizeho ndetse agasaba ko yubahirizwa.
Agira ati" Ndashimira cyane Nyakubahwa Perezida Paul KAGAME washyizeho iyi gahunda kuko ntiyibeshye. Yaciye amacakubiri n'inzangano".
Esther Karawusi, ni umwe mu bakiri bato batuye muri uyu murenge wa Kicukiro yabwiye umunyamakuru wa Bplus TV ko ubumwe n'ubwiyunge bwaje mu rwego rwo ubumwe bw'abanyarwanda ndetse no kugera ku iterambere rizamura igihugu dore ko nk'urubyiruko babanye neza bitandukanye nkuko byahoze.
Ati " Kera byari bigoranye pe wabonaga umwana aza akakureba igitsure kubera inyigisho akura ku babyeyi be ariko ubu ntabyamoko ahubwo intego ni ukunga ubumwe hashakwa igisubizo giteza imbere igihugu".
Lin Rusekampunzi, Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Kicukiro avuga ko gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge nka gahunda Leta yashyizeho igamije kubanisha neza abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iri kugenda neza muri aka karere ariko bakaba bakomeje kuyishyiramo imbaraga kugira ngo igende neza kurushaho.
Yagize ati "kuba igihugu cyacu uyu munsi gishinze gihamye ni politike y'imibanire, y'ubumwe n'ubwiyunge yo kubanisha abanyarwanda, yo gukora ibishoboka byose kugirango amarorerwa cyangwa se n'icuraburindi ryaguye mu gihu cyacu ntibizongere ukundi, ubumwe n'ubwiyunge buri mu nzira nziza".
Rusekampunzi kandi akomeza avuga ko iyi gahunda y'Ubumwe n'ubwiyunge, yavuze ko igomba gushyirwamo imbaraga kuburyo abatarayiyumvamo bayiyumvamo ndetse ntibagwishe mu mutego abanyantege nke.
Ku wa 09 Mata, ni itariki ngarukamwaka Abaturage batuye mu Murenge wa Kicukiro bizihizaho inzirakarengane z'Abatutsi Zishwe muri Jenoside ku rwego rw'umurenge.
Umunyamakuru Fraterne Rugwizangoga ukorera ku Imbuto TV wishimira iterambere agezeho