Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 11 Mata 2024 ku isaha ya Saa 15h30'zirengaho iminota mike, Nibwo inzu ebyiri zifatanye zo mu Mudugudu wa Bwiza Akagari ka Rwampara mu Murenge wa Kigarama, Akarere ka Kicukiro zafashwe n'inkongi y'umuriro ibyarimo birashya birakongoka.
Bamwe mu baturage batuye ahabereye iyi nkongi, batangarije Bplus TV ko ishobora kuba yatewe na Gaze gusa ariko hakaba n'abatangaje ko ahubwo ishobora kuba yatewe n'insinga z'amashanyarazi.
Ndababonye Latidoti, yabwiye Bplus TV ko iyi nkongi yangije byinshi birimo ibiryamirwa, ibikoresho byo mu rugo ndetse n'ibindi gusa ariko nubwo byangiritse bakaba batabawe n'Ishami rishinzwe kuzimya Inkongi y'umuriro ryahazanye kizimyamwoto bigatuma umuriro ucogora.
Yagize ati" Hangiritse byinshi birimo ibikoresho byo mu rugo, ibiryamirwa gusa kubwo amahirwe kizimyamwoto za polisi zicogoza ubukana bw'uwo muriro kugeza uzimye burundu".
Ishimwe Salima, Umwe mu baturage batuye muri aka gace, wari wabaye uwa mbere mu batabara, yatangarije Bplus TV ko iyi nkongi y'umuriro ishobora kuba yatwe na gaze bityo akaba asaba abaturage kujya bigengeserera bagahoza ijisho ku banyantege nke bari mu nzu kuko ibyago bitera bidateguje.
Agira ati " Gaze ishobora kuba ariyo yaturitse igateza inkongi y'umuriro bityo rero abana, abakuze baba bari mu nzu bagomba kujya bahozwaho ijisho kuko ibyago bitera bidateguje".
Twizeyimana Jean de Dieu, nyiri-mazu yafashwe n'inkongi, yabwiye Bplus Tv ko ashimira Imana ku kuba ntawahaburiye ubuzima ndetse n'abaturanyi batabaye nubwo umuryango we ugiye gutangirira kuri zeru.
Twizeyimana kandi akomeza avuga ko ntarindi cumbi uretse abagiraneza baturanye bityo akaba inkunga ubuyobozi.
Ati " Mbere na Mbere Ndashimira cyane Polisi y'igihugu yadutabaye, inzego zitandukanye z'ubuyobozi ndetse n'abaturanyi babaye hafi bakadutabara nubwo umuryango wanjye ugiye gutangirira kuri zeru. Ikindi ndashimira Imana kuko ntanumwe wahapfiriye mu gihe umufasha wanjye atabashaga kugenda kubera sima iri ku kaguru".
Akomeza ati" Ubuyobozi bwacu buhora budufasha bityo rero bukomeze kudufasha kuko ntahandi mfite ho gushyira umuryango wanjye urimo abana batatu uretse gucumbika mu baturanye ndetse n'inzu birasaba kubaka duhereye hasi kuko n'ibikuta byazo byangiritse pe".
Inzego zitandukanye z'ubuyobozi zirimo iz'umutekano, Abakora irondo ry'umwuga, Polisi n'Urwego rw'ubugenzacyaha RIB zari zatabaye ndetse zigira uruhare mu kuzima ku iyi nkongi kubufatanye n'abaturage.
Umunyamakuru ubwo yatunganyaga inkuru, yagerageje kubaza ubuyobozi bwa Poliisi y'igihugu mu Mujyi wa Kigali ntibyanukundira cyakora Umuyobozi Wungirije w'Umujyi wa Kigal Ushinzwe imibereho myiza y'abaturage amwemerera ko ikibazo cye batangiye kugikurikirana.
Umunyamakuru yarinze ahava ataramenya agaciro k'ibyangiritse usibye kubonesha ijisho bimwe mu bikoresho byo mu nzu birimo ibiryamirwa, ndetse n'isakaro ry'inzu byari byabaye umuyonga.
Like This Post?
Related Posts