Kuri uyu wa Kane tariki 11 Mata 2024, Nibwo mu |Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mutete ruherereye mu Murenge wa Mutete Akarere ka Gicumbi, hakozwe igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro imibiri harimo 33 yari yarashyinguwe mu ngo z’abaturage barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’indi mibiri 13 yari iri mu rwibutso rwa Nyamiyaga.
Ni igikorwa cyitabiriwe n'abayobozi bifatanije n’Imiryango ifite ababo bari bashyinguwe mu cyubahiro barimo Minisitiri w’’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude.
Imibiri 46 yashyinguwe mu cyubahiro harimo 33 yari yarashyinguwe mu ngo z’abaturage barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yari n’indi mibiri 13 yari iri mu rwibutso rwa Nyamiyaga.
Abashyinguwe mu cyubahiro bashyizwe mu rwibutso rwa Mutete rwari rumaze iminsi rwubakwa mu buryo bwari bwateganijwe ko ruzahuzwa n’izindi nzibutso, mu rwego rwo guha icyubahiro Abatutsi bishwe mu 1994.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Musabyimana Jean Claude yagarutse ku buyobozi bubi bwagejeje u Rwanda kuri Jenoside,asaba abaturage kudaheranwa n’agahinda.
Ati “Ni amateka mabi yaranzwe n’ubuyobozi bwahozeho, ariko turibuka twiyubaka, ntabwo tugomba guheranwa n’agahinda. Igisigaye ni ukwamagana uwo ari we wese washaka kugarura amacakubiri”.
Yavuze ko Guverinoma izakomeza kwita ku barokotse Jenoside mu bibazo bitandukanye bafite, kugira ngo bisange mu muryango nyarwanda kandi bagendane n’igihugu mu iterambere.
Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Gicumbi, Kamizikunze Anastase yashimye uruhare rw’ubuyobozi mu guha agaciro Abatutsi bishwe 1994, haba mu bikorwa byo kubaka inzibutso zibungabunga amateka, no mu bikorwa byo kubakira abarokotse no kubavuza ibikomere basigaranye nkuko Umuseke ubitangaza dukesha iyi nkuru.
Yasabye ko bafashwa gusanira no kubakira abarokotse Jenoside bafite inzu zishaje, kuko zimwe zubatswe mu 1996.
Kugeza ubu urwibutso rwa Mutete rushyinguyemo imibiri 1095 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.
Like This Post?
Related Posts