Kwanga kwambara Visit Rwanda bikomeje gukurikirana Basketball y'uBurundi FIBA nayo irabahannye

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-04-13 10:48:53 Imikino

Impuza mashyirahamwe y'umukino wa Basketball ku isi FIBA ,yahagaritse by'agateganyo ishyirahamwe ry'umukino wa Basketball mu Burundi FEBABU, nyuma yuko ikipe ya Dynamo yo muri icyo gihugu, itewe mpaga 2 ndetse igasezererwa mu marushanwa ya  BAL , kubera kwanga kwambara Visit Rwanda.

Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 13 Mata, nibwo FIBA yandikiye FEBABU, iyimenyesha ko ibaye ihagaritswe by'agateganyo, mu marushanwa yose ya Basketball , nyuma yo kurenga ku mategeko agenga umukino wa basketball, FIBA yavuze ko ishyirahamwe ry'umukino wa Basketball mu Burundi, ryabandikiye ribamemyesha ko mugihe Dynamo Basketball Club, itakwemererwa gukina BAL itambaye Visit Rwanda, itazakomeza irushanwa , kandi ibyo bikaba bihabanye n'amategeko



Ibaruwa ya FIBA imenyesha uBurundi ko buhagaritswe by'agateganyo mu marushanwa ya Basketball 

Taliki ya 10 Werurwe nibwo Dynamo yatewe mpaga ya mbere muri BAL , umukino yari gukinamo na FUS Rabat yo muri Morocco, uyu mukino wari kuba ari uwa 2 mu irushanwa , wakurikiraga uwo iyi kipe yari yakinnye na Petro Atletico yo muri Angola , ndetse wo bari bawukinnye bambaye imyambaro ya Visit Rwanda, ariko iri jambo baripfutse , nyuma y'ibiganiro na BAL bitagize icyo bitanga , Dynamo Basketball yatewe mpaga ya 2 ndetse isezererwa mu irushanwa burundu.

Amakuru yavugaga ko ikipe ya Dynamo Basketball ubwayo , itanze kwambara iyi myambaro , ahubwo ari amategeko bari bahawe na Leta y'uBurundi , kubera ibibazo bya politiki ifitanye na Leta y'uRwanda, kuva BAL yatangira muri 2020 , ifitanye imikoranire na Visit Rwanda, bituma amakipe yose ayitabiriye ,ku myambaro yayo haba handitse ho ijambo "Visit Rwanda " ndetse imikino ya nyuma ikaba ibera mu Rwanda.


Dynamo Basketball Club yari yabanje kwifotoza yambaye visit Rwanda nyuma yanga kuyikinana


Amakipe yose yitabira Bal agomba kwambara Visit Rwanda


Umukino wa mbere bakinnye bahishe ijambo ryamamaza uRwanda 


Itangazo rya BAL ryateraga mpaga ikipe ya Dynamo Basketball Club nyuma yo kwanga kubahiriza amategeko

Related Post