Umusore yasanzwe mu mugozi yapfuye nyuma yo kwiba ihene agafatwa

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-04-19 11:36:40 Amakuru

Nyuma yuko umusore uri mu Kigero cy'imyaka 24, yibye ihene y’umuturanyi we agafatwa yayibaze mu cyaro cya Loro giherereye mu karere ka Oyam muri Uganda, akajya gufungwa bamuziritse mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 17 Mata 2024, yagaragaye yapfuye amanitse mu muri wa mugozi bamuzirikishije bikekwa ko yiyahuye.

Nyakwigendera uzwi ku mazina ya Aaron Opio, yaje gutoroka aho bari bamufungiye . Biravugwa ko umugozi bari bamuzirikishije ari wo yimanitsemo nkuko Daily Monitor ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Iyi nkuru kandi yagarutsweho n'ibinyamakuru bitandukanye birimo Bwiza, aho ivuga ko uyu mugabo yibye ihene ya mugenzi we ku wa kabiri tariki 16 Mata 2024, akimara kuyirenza urugo yahise ayibaga.

Urukiko rw’umudugudu rwamuhamije icyaha cy’ubujura ndetse nawe arabyemera asaba imbabazi, ariko banamutegetse ko agomba kwishyura amafaranga ibihumbi 250 by’amashilingi ya Uganda, hafi ibihumbi 80 uyavunje mu manyarwanda. Yemeye ko azayishyura nk’impozamarira akayaha uwo yibye ihene.
 
Opio ntabwo byamuhiriye, kuko yananiwe kwishyura amafaranga bamusabye, ari nabyo byatumye ahita afungirwa mu nyubako y’ubucuruzi ya Omolo.

Umutangabuhamya waganiriye n’itangazamakuru, yavuze ko Opio yacitse aho bari bamuzirikiye, nyuma gato bakaza kumubona yimanitse muri wa mugozi bari bamufunganye nawo.

Abaturage nibo babonye umurambo wa Opio umanitse mu giti gihereye ku nzira ubwo bajyaga mu mirima yabo ku wa gatatu tariki 17 Mata 2024. Abari bamuzi neza bemeza ko ’Opio’ yari umugabo w’umunebwe cyane, ikindi ngo ntiwabaga wamubwira iby’akazi kuko yabaga yisindiye buri gihe.
 
Inzego zishinzwe iperereza zatangaje ko zabashije kugera aho Opio yiyahuriye kugira ngo bakusanye ibimenyetso byose bifatika, mbere yo guhereza umurambo wa nyakwigendera umuryango we ngo abe yashyingurwa.

Related Post