• Amakuru / MU-RWANDA


Kuri sitasiyo ya Polisi ya Ndera hafungiye umugore witwa NTAKIRUTIMANA Beatrice (35) ukurikiranyweho icyaha cyo gukora inzoga zitujuje ubuzirange zo mu bwoko bwa Liquor.

Yafashwe na Polisi ikorera muri uyu Murenge wa Ndera nyuma y'aho abaturage tariki ya 12/08/25 bahamagaye kuri Polisi ya Ndera bavuga ko uyu mugore akora izi nzoga zitujuje ubuzirange.

Abapolisi bari kumwe n’abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuziranenge bw’Imiti n’ibiribwa (FDA) bahise bajya mu rugo rwe mu Kagali ka Rudashya mu Mudugudu wa Munini, basatse mu nzu ye bahasanga amakarito 3 arimo amacupa 72 y'inzoga za liquor yise ONE SIP GIN, aho zari zibitse muri depo yarazivanze n’izindi nzoga yacuruzaga ariko zo zemewe "mu rwego rwo kujijisha."

Yafatanywe kandi bimwe mu bikoresho yifashisha mu gukora izi nzoga harimo Ethanol (50L), flavor ihindura uburyohe n'impumuro (5L). Amacupa y'ibyuma akoresha ari mu mifuka, Imifuniko apfundikiza ayo macupa myinshi itandukanye, Amakarito yakoze afungamo ibyo yakoze.

Polisi ivuga ko uyu mugore atari ubwa mbere afatirwa mu bikorwa nk’ibi byo gukora inzoga zitujuje ubuzirange kuko yigeze kubifatirwamo arafungwa arangiza igihano. Ntakirutimana, n’ ibyo yafatanywe, afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Ndera kugira ngo akorerwe dosiye ajyanwe mu buganzacyaha (RIB) bityo akurikiranwe n’amategeko.

Polisi y’u Rwanda irashimira abaturage bakomeje kuyigaragariza ubufatanye mu kurwanya abijandika mu byaha. Polisi kandi iraburira abantu bose bishora mu bikorwa byo gukora inzoga zitujuje ubuziranenge, ikabasaba kubireka kuko "baba bahumanya abanyarwanda. Iti "Nibabireke bashake ibindi bakora, inzego zitandukanye zifatanije n’abaturage zarabahagurukiye, amayeri yose bakoresha yaramenyekanye. Nibabireke bashake ibindi bakora, birahari byabateza imbere."

 Iteka rya Minisiteri y’ubuzima No.001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 riteganya urutonde n’ibyiciro by’ibiyobyabwenge rishyira ibinyobwa byose bicuruzwa bidafite icyangombwa cy’ubuziranenge mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge byoroheje.

Ingingo ya 263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atarengamiliyoni 10 ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje."

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments