Amerika: Yitwikiye imbere y’urukiko rwarimo Donald Trump

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-04-20 12:13:47 Amakuru

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mata 2024,  Nibwo umugabo witwa Maxwell Azzarello w’imyaka 37, yitwikiye imbere y’urukiko ruherereye New York mu Mujyi wa Manhattan, ahari hagiye kubera ibikorwa byo gutangiza urubanza rwa Donald Trump, ashinjwamo gutanga amafaranga agambiriye guhishira ibyaha aregwa.

Kugeza ubu amakuru atangwa na Polisi yo muri uyu mujyi avuga ko hataramenyekana icyateye uyu mugabo gukora ibi ariko ko abatangabuhamya bavuze ko yagaragaye azenguruka hanze y’uru rukiko, mu minota mike atangira kujugunya inyandiko mu kirere, mu kanya nk’ako guhumbya atangira kwimenaho amavuta ahita yitwika.

Umuyobozi wa Polisi y’Umujyi wa New York, NYPD, Jeffrey Maddrey, yatangaje ko umupolisi umwe n’undi ushinzwe umutekano w’urukiko bakomeretse byorohereje ubwo bageragezaga kuzimya uyu mugabo.

Maxwell yahise yihutanwa kwa muganga, ariko nyuma y’amasaha 10 agejejewe mu bitaro byo muri uwo mujyi, yahise yitaba Imana kuko yari yakomeretse bikabije.

Trump yarari imbere mu rukiko kuko yari yagiye mu gikorwa cyo gutoranya inyangamugayo z’urukiko zizareberera urubanza rwe, ariko ibi bikimara kuba yahise ahava

Related Post