Goma: Umugizi wa nabi yarashe urufaya rw'amasasu mu baturage yicamo umwe

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-04-22 18:55:11 Amakuru

Kuri iki Cyumweru tariki 21 Mata 2024, Nibwo mu Mujyi wa Goma, umusirikare wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yarashe urufaya rw'amasasu mu baturage hapfiramo umwe abandi batanu barakomereka.

Amakuru aturukayo, avuga ko urugomo rw’uyu musirikare wari wambaye impuzankano y’igisirikare cy’igihugu, FARDC, rwabereye hafi y’inyubako za Papyrus, hafi y’isangano ry’imihanda rya Tshukudu mu gace ka Mikeno.

Radio Okapi dukesha iyi nkuru, itangaza ko uyu musirikare byagaragaraga ko yasinze, yarashe kugeza ubwo amasasu yashize mu mbunda, urubyiruko rw’abasivili ruramufata gusa aza gutabarwa n’abapolisi kugira ngo rutamugirira nabi.

Minisitiri w’Itumanaho akaba n’Umuvugizi wa guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, tariki ya 13 Mata 2024 yabwiye abanyamakuru ko hafashwe icyemezo cyo gukora uburinzi buhuriweho kandi buhoraho muri Goma, hagamijwe gukumira ubu bugizi bwa nabi.

Related Post