Malaysia: Abantu 10 Bapfiriye mu mpanuka y’indege ebyiri

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-04-23 09:03:05 Amakuru

Mu rukerera rwo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 23 mata 2024, Nibwo mu gihugu cya Malaysia, abantu 10 bari  bapfiriyemo mu mpanuka y’indege ebyiri zo mu bwoko bwa kajugujugu za gisirikare ubwo zagonganiraga mu kirere.

Reuters yanditse ko izi kajugujugu ebyiri zagonganiye mu kirere rwagati ubwo zari mu myitozo ya gisirikare mu Majyaruguru y’umujyi wa Lumut ubarizwamo ibirindiro by’ingabo z’iki gihugu zirwanira mu mazi.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Igisirikare cy'igihugu ariko cyirwanira mu mazi, rivuga ko abantu 10 ari bo  bemejwe ko bapfiriye mu mpanuka y’izi  Kajugujugu zagonganye, imibiri yabonetse ikaba yoherejwe mu bitaro bya gisirikare bya Lumut.

Indege imwe yo mu bwoko bwa “Agusta Westland AW139 Maritime Operations Helicopter (HOM)” yaguye mu myanya yo hejuru ya sitade, mu gihe iya ka biri yo mu bwoko bwa “Eurocopter Fennec” yaguye hafi ya pisine.

Kugeza ubu icyateye iyi mpanuka ntikiramenyekana ariko Igisirikare cyavuze ko hagiye kujyaho komite ishinzwe iperereza ku cyayiteye.

Related Post