Ubwo abaturage barimo abatuye mu Murenge wa Muhima Akarere ka Nyarugenge, Bibukiraga Jenoside ku nshuro ya 30 ku Rwego rw'Umurenge kuri uyu wa Mbere tariki 22 Mata 2024 kuri Kiliziya St Famille, bagarutse ku ihohoterwa, iyicarubozo n'ubugome, abayihungiyemo bakorewe n’abari bizeweho ubuhungiro barimo Padiri Munyeshyaka Wenceslas.
Mu buhamya bwa Masengo Rutayisire Gilbert warokokeye kuri St Famille, avuga ko Padiri Munyeshyaka Wenceslas mu Gihe cya Jenoside yahindutse inyamaswa atangira kugabiza Abatutsi Interahamwe ndetse agasambanya abagore n'abakobwa bari bahungiye muri St Famille yari afitemo intebe y'ubuyobozi abizeza ko nibemera bakaryamana ari bubakize ntibicwe ariko siko byagendaga cyane ko hari n'abicwaga nyuma.
Masengo yabwiye itangazamakuru ko uyu mupadiri waje kwamburwa ububasha na Vaticani kandi ariyo yamutizaga umurindi ubwo Jenoside yabaga, yageze aho afatwa n'ikiniga ararira, ubwo yagarukaga ku mwana w'umukobwa witwaga Hyacènthe wari uzwi nka Miss kubera ubwiza bwe, wahozwaga ku nkeke na Padiri Munyeshyaka, amubwira ko namwemerera bagasambana ari bumufashe ntiyicwe noneho kubera uburere yahawe arabyanga cyakora nyuma agiriwe inama zo kumusanga bakaryamana kugirango abashe kurokoka abyemeye ahita abwirwa n'umujandarume ko Padiri yamutanze ngo yicwe kuko atakimukeneye , asohotse ahita araswa isasu ku zuru ahita apfa.Ati: “Munyeshyaka ni umugome kandi azabiryozwa ibyo yakoze muri Jenoside yitwaje irari ry'ubusambanyi. Yahemukiye cyane umwana witwaga Hyacènthe twitaga Miss kubera ubwiza yari afite, yamwinginze kenshi ngo baryamane ariko amubera ibamba kubera imico n'uburere yari afite. Icyo gihe yaramwangiye bitabujijwe ko abo baryamanye babayeho, nta mpamvu yo kubavuga ariko uwo mwana tariki 17 Kamena 1994, umujandarume wari uri ahangaha yamubwiye ko Padiri yamutanze ngo yicwe kuko atakimukeneye, aragenda abwira Mama we Roza ngo Padiri yantanze uyu munsi ndapfa".Padiri Munyeshyaka muri Jenoside yabaga afite imbunda ntoya ku itako
Akomeza ati" Umwana yaragiye ageze imbere ya Padiri Munyeshyaka aramubwira ngo nakwifuje kera none uyu munsi sinkushaka maze arahindukira agaruka ava kwa Padiri bahita bamurasa ku zuru ahita yikubita hasi Mama we areba, aragenda amushyira ku bibero bye, ahita amupfira ku bibero".