Kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mata 2024, Nibwo Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro kuri telephone na mugenzi we w'u Bufaransa, Emmanuel Macron, baganira ku mibanire n’imikoranire myiza isanzweho hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa ndetse no kuhazaza h’imikoranire y’Ibihugu byombi.
Baganiriye kandi ku bibazo by’umutekano muke mu Karere by’umwihariko mu Burasirazuba bwa Congo.
Perezida Kagame na Macron bongeye gushimangira ko inzira y’ibiganiro bya politiki ari yo yonyine ishobora gushyira iherezo ku bibazo by’umutekano muke n’intambara bimaze imyaka myinshi mu Burasirazuba bwa Congo.
Kugeza ubu hari inzira ebyiri zigamije gukemura ikibazo cy’u Burasirazuba bwa Congo binyuze mu biganiro, birimo ibiganiro bya Luanda n’ibya Nairobi, byose bifite intego yo gufasha Congo kwishakamo ibisubizo ku bibazo by’umutekano ifite.
Ni ibiganiro byagiye bizitirwa cyane n’uruhande rwa Leta ya Congo, rwakunze gutesha agaciro ibibazo by’abaturage bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko Abatutsi bahohoterwa.