RCS yasinye amasezerano yemerera u Rwanda kwakira Inama rusange y’Umuryango uhuza amagereza n’amagororero ku Isi

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-04-26 12:31:17 Amakuru

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS), rwatangaje ko mu Rwanda hazabera inama rusange y’Umuryango uhuza amagereza n’amagororero ku Isi mu mwaka utaha wa 2025.

Ni amakuru atangajwe nyuma y'amasezerano yasinywe hagati ya Komiseri Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS, CG Evariste Murenzi na Perezida w’Umuryango uhuza amagereza n’amagororero ku Isi, Peter Severin, yemeza ko u Rwanda arirwo ruzakira iyo nama ngarukamwaka ihuriramo abantu baturutse mu bihugu bitandukanye bafite aho bahurira n’inshingano zo gufunga no kugorora.

Abayobozi bombi bagiranye amasezerano ubwo 
 bari mu Nama yiga ku ikoranabuhanga no guhanga udushya mu kugorora iri kubera muri Turukiya mu mujyi wa Istanbul guhera 22-26 Mata 2024.

Uyu Muryango mpuzamahanga ufite inshingano z’amagereza no kugorora (ICPA) washinzwe mu 1998. Ufite intego yo guhuza no gusangira ubumenyi n’imikorere hagati y’ibihugu muri gahunda yo kugorora, hagamijwe guteza imbere umutekano w’abafunze n’abagororwa bari mu magororero atandukanye ku Isi no gutuma barushaho kugira ubuzima bwiza.

Inama ya ICPA ni ngarukamwaka izenguruka ibihugu bitandukanye biri muri uwo muryango, igahuza abasaga 900.

Biteganyijwe ko iyo nama igiye kuba ku nshuro ya 27 izaba ku wa 26 - 31 Ukwakira 2025; aho u Rwanda ruzaba rubaye igihugu cya Kabiri muri Afurika cyakiriye iyo nama nyuma ya Namibia.

Related Post