Diego Costa wakiniye Chelsea na Atletico Madrid yarokoye abantu bituma aririmbwa nk'intwali mu gihugu

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-05-07 12:31:50 Imikino

Rutahizamu w'umunya Brazil Diego Costa, yakoze ibidasanzwe ubwo yakoreshaga imodoka ye, akarokora abantu basaga 100 ,bari bagiye gutwarwa n'umwuzure ukomeje kwibasira igihugu cya Brazil, bituma aririmbwa nk'intwali mu gihugu .

Ku munsi wejo nibwo Diego Costa yakoze iki gikorwa cy'ubutwali , ubwo yari atashye avuye mu myitozo mu ikipe ye ya Gremio , Diego Costa yabonye abantu bafatiwe mu mwuzure maze atangira kubatabara, abanjyana ku butaka bwumutse  akoresheje imodoka ye ndende yo mubwoko bwa Jeep , uyu mugabo ngo yabonye bitaza koroha kubatabara bose yitabaza inshuti ze zizana moto zigenda mu mazi maze batabara abantu barenga 100 .


Imodoka ya Diego Costa yarokoye ubuzima bw'abaturage bari mukaga 

Bamwe mubo Costa yatabaye bavuze ko ibyo yabakoreye bidasanzwe , ndetse ari ubwambere babonye umuntu w'icyamamare ufasha abaturage kuri urwo rwego, yavuze ko bidasanzwe kuba icyamamare nka Diego Costa utaramara numwaka muri Gremio, yita kuri rubanda rugufi akemera gukoresha imodoka ye akabatabara.

Diego Costa yakiniye amakipe nka Atletico Madrid, Chelsea , Wolves nandi atandukanye , ndetse akaba ari umunya Brazil nubwo yakiniye ikipe y'igihugu ya Espanye , kuri ubu akinira ikipe ya Gremio ,ikipe iherere mu gace kibasiwe n'umwuzure ndetse na stade yayo ikaba yaramaze kuzura amazi ,ikibuga kirarengerwa , muri iyi minsi igihugu cya Brazil kikaba kitorohewe nuyu mwuzure umaze gukura mu byabo abantu barenga 121 ,000 .


Bamwe mubo Diego Costa yatabaye baboneyeho no gufata agafoto k'urwibutso




Stade ya Gremio ni uko yabaye nyuma yo kwibasirwa n'umwuzure 


Igihugu cya Brazil gikomeje kwibasirwa n'umwuzure 

Related Post