Kuri uyu wa Kane tariki 23 Gicurasi 2024, Nibwo Polisi ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagose urugo rw'umuhanzi Sean Kingstonz ihita imuta muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo ubwambuzi n'ubuhemu.
Ikinyamakuru Rollingstone cyanditse ko uyu muhanzi yatawe muri yombi ari kumwe na nyina umubyara bitewe nuko muri Gashyantare uyu mwaka wa 2024, yari yashinjwe na sosiyete icuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga kuyambura.
Uyu muhanzi ushinjwa kutubahiriza amasezerano yagiranye na Sosiyeti yamwishyuye akavagari k'amafaranga kugirango ayamamarize,
Umunyamategeko w’aba bombi yemereye ibiro ntaramakuru Associated Press ko biteguye “gusobanura kuri ibi mu rukiko kandi twizeye igisubizo cyiza”
Inyandiko z’urukiko zabonywe na BBC, zivuga ko kompanyi ya Ver Ver Entertainment yegerewe na Sean Kingston muri Nzeri(9) 2023 ashaka "232-inch Colossal TV, iri kumwe n’indangururamajwi za rutura”
Iyo kompanyi ivuga ko Kingston yabashije kumvisha iyi kompanyi kumuha ibi bikoresho no kubishyira neza iwe, akishyura amafaranga “macye ashoboka” y’ibanze ariko hakazamo uburiganya, burimo no kuba yari yemeye ko azafatanya n'umuhanzi Justin Bieber bagakora video yamamaza iyi kompanyi.
Nyuma yo gukora ibyo bari bumvikanye, iyi kompanyi ivuga ko Kingston we yananiwe kwishyura amafaranga yari asigaye ikamurega ubuhemu no kwica amasezerano.
Umunyamategeko wa Ver Ver Entertainment yavuze ko iyi kompanyi yizeye gusubirana ibikoresho byayo nyuma y’uko polisi igiye ku rugo rwa Kingston nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga
Sean Kingston w’imyaka 34 yamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Beautiful Girls’, ‘Me Love’, ‘Fire Burning’, ‘Why You Wanna Go’, ‘Eenie Meenie’ yakoranye na Justin Bieber n’izindi zitandukanye.