Tanzania: Urukiko rw'Ubutabera rwa EAC rwagaritse ibikorwa rusobanura icyabiteye

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-05-28 15:29:09 Amakuru

Kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gicurasi 2024, Nibwo Urukiko rw’ubutabera rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACJ) rwasohoye itangazo rivuga ko rubabajwe no kumenyesha abafatanyabikorwa barwo ko nta mirimo izakorwa mu ntangiriro za Kamena, kugeza igihe ikibazo kizakemukira.

Amakuru avuga ko iki cyemezo cyaturutse ku kuba hari ibihugu binyamuryango bitaratanga amafaranga y’umusanzu bisabwa ngo ibikorwa bya EAC bishoboke.

Uru rukiko kandi rwagaragaje ko ibyo bibazo bije byiyongera ku bwinshi bw’ibirego bisaga 200 rutarakemura.

Related Post