Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 29 gicurasi 2024, Nibwo Barafinda Sekikubo Fred wigeze gushaka kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu muri 2017, yashyikirije kandidatire ye Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Oda Gasinzigwa imwemerera kuba umukandida ku mwanya mu matora y'umukuru w'igihugu ateganyijwe muri Nyakanga 2024.
Nyuma yo gutanga kandidatire ye, Barafinda yatangarije Bplus TV ko ashimira cyane umufasha we ukomeje kumuba hafi ndetse n'itangazamakuru ridahwema kugaragaza ibikorwa bye.
Yagize ati" Mbere na mbere ndashimira cyane umurodakazi, madamu wanjye kuko niwe unshakira umutekano wanjye ndetse sinakwibagirwa abaje baduherekeje".
Akomeza avuga ko naramuka agiriwe icyizere agatorerwa kuyobora igihugu, azafata neza uwo asimbuye ndetse ahindure ibikorwaremezo abishyire ku rwego mpuzamahanga.
Agira ati" Ningirirwa icyizere nkatorerwa kuyobora igihugu, Uwo nzasimbura nzamufata neza n'umuryango we nkuhe akazi ndetse nzamure urwego rw'ibikorwaremezo ku buryo imihanda nzayigerekeranya inshuro eshanu n'ibibuga by'indege mbigire byinshi".
Biteganyijwe ko Komisiyo y’Amatora ikomeza kwakira abifuza kuba abakandida mu matora y’Abadepite ndetse n’aya Perezida wa Repubulika, kugeza ku wa 30 Gicurasi 2024.
Barafinda yaherekejwe n'umufasha we