Umuhanzi Habimana Thomas yatanze kandidatire ku mwanya w'umukuru w'igihugu asaba urubyiruko gusigasira ibyagezweho

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-05-29 14:57:52 Amakuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 29 gicurasi 2024, Nibwo umuhanzi w'umuraperi, Habimana Thomas,Umurezi, akaba n'umuyobozi w'Ikigo cy'Amashuri, yashyikirije kandidatire ye Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Oda Gasinzigwa imwemerera kuba umukandida ku mwanya mu matora y'umukuru w'igihugu ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Uyu muhanzi uyobora ikigo cy'amashuri "Hope Thechnical Secondary School" giherereye mu Karere ka Rubavu, Nyuma yo gutanga Kandidatire ye, yahise aganira n'itangazamakuru, aho yabagaragarije ko kwiyamamariza kuba umukuru w'igihugu bitamutunguye ahubwo byahoze ari inzozi ze.

Yagize ati" Kuva nkiri muto nifuzaga kuzayobora igihugu cy'u Rwanda bityo rero Gutanga kandidatire sibintunguye ahubwo nabiteguye kuva nkiri umwana".

Uyu muhanzi w'umuraperi yabwiye umunyamakuru wa Bplus TV ko afite icyizere cyo kuzemererwa guhatanira umwanya w'umukuru w'igihugu mu matora bitewe nuko uwamugize we azaba ari mu biyamamaza.

Agira ati" Icyizere ni kinshi cyane kuko uwangize we azaba ari mu bahatana mu matora".

Yakomeje avuga ko buri muntu wese uri mu Rwanda cyangwa uri hanze yaho akwiye gusiogasira ibyagezweho ndetse aboneraho gusaba urubyiruko kwigira ku rugero rwiza rw'ababohoye igihugu bagahagarika Jenoside Yakorewe Abatutsi cyane bari bakiri bato batari gito bityo rero ko bakwiye gukora ibishoboka byose umutima wabo bakawushyira ku gihugu cyababyaye.

Habimana Thomas, Ni umuhanzi w'umuraperi wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Yaratwimanye yakoranye na FICA Magic, Intumwa za Rubanda, Ishyano yakoranye  na ISHA Mubaya ndetse n'izindi. Ikindi ni uko uyu muhanzi usanzwe abarizwa mu burezi muri Nyakanga 2023 yashyize umukono ku masezerano n'inzu ifasha abahanzi ya " P Promoters" yashinzwe n'umunyamakuru wa BTN TV na Bplus TV witwa Ndahiro Valens Pappy.

Iyi Label " P Promoters yumvikanyemo abahanzi barimo M1 na Papa cyangwe.

Biteganyijwe ko Komisiyo y’Amatora ikomeza kwakira abifuza kuba abakandida mu matora y’Abadepite ndetse n’aya Perezida wa Repubulika, kugeza ku wa 30 Gicurasi 2024.

Related Post