Kuri uyu wa Gatatu tariki kuri uyu wa 29 Gicurasi 2024, Nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, rwahamije Barikana Eugène wahoze ari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda icyaha cyo gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko rumuhanisha gutanga ihazabu y’ibihumbi 500 Frw.
Urubanza rwa Barikana rwabaye kuri uyu wa 23 Gicurasi 2024, mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge aho yaburanye yemera icyaha agasaba gukurirwaho ibihano gusa Ubushinjacyaha bugasaba ko yafungwa imyaka ibiri.
Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ko Barikana yemeye icyaha mu Bugenzacyaha bumusabira guhanwa
Ku ruhande rwa Barikana yaburanye yemera icyaha akanagisabira imbabazi, akavuga ko yakurirwaho ibihano kuko atari mu mugambi wo gutunga intwaro ngo abe yagirira nabi igihugu cyangwa undi uwo ari we wese.
Mu isomwa ry’umwanzuro w’urukiko , Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwagaragaje ko rwasanze ibyo avuga ko atari afite umugambi wo gutunga intwaro bitahabwa agaciro kuko nta bimenyetso abitangira.
Urukiko rwasanze kuba Barikana atarigeze amenyesha inzego z’ubuyobozi nyuma yo kumenya ko izo ntwaro zihari no ku buhamya bwatanzwe n’uwabonye izo ntwaro byashingirwaho Barikana ahamwa n’icyaha akurikiranyweho.
Urukiko rwasanze agomba guhanwa ariko akagabanyirizwa ibihano kuko yaburanye yemera icyaha.
Urukiko rwasanze agomba kugabanyirizwa igihano ariko ntikijye munsi y’igifungo cy’umwaka umwe cyangwa gucibwa ihazabu.
Rwasanze kandi itegeko riteganya ko uwahamijwe icyaha ashobora guhanishwa kimwe gusa mu bihano biteganywa n’itegeko birimo igifungo cyangwa ihazabu, bityo rwasanze Barikana agomba guhanishwa gutanga ihazabu ingana n’amafaranga miliyoni imwe ariko yagabanyirizwa ibihano agacibwa ihazabu y’ibihumbi 500 Frw.