Ibitangaje ku mukino wa Pickleball ufitanye isano na Tennis wazanywe na Rwanda Pickleball Association

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-05-30 08:35:52 Imikino

Ishyirahamwe Nyarwanda ry'umukino wa Pickball, Rwanda Pickleball Association, kuri uyu wa Gatandatu tariki 01 Kamena 2024, Biteganyijwe ko bazakora igikorwa kigamije gusobanura ibijyanye n'uyu mukino bise Mental Health Benefits aho abazacyitabira bazasobanurirwa inyungu z’uyu mukino ku buzima bw’umuntu.

Mu kiganiro n'itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu, Kamugisha Zacharie wazanye bwambere uyu bmukino mu Rwanda nyuma y’ibihe bigoranye abanyarwanda ndetse n’isi yose bari bavuyemo bya Covid-19, yasobanuye ko ubusanzwe Pickleball ari umukino ukomatanyije n’uwa Tennis ariko bigatandukanira ku bikoresho byifashishwa n’ingano y’ikibuga ukaba waramamaye cyane mu bihugu bimaze gutera imbere.

Yagize ati" Mbere yuko uyu mukino nkuzana hano mu Rwanda byatewe n'ibyiza byawo n'akamaro ufitiye abantu. Ni umukino mwiza ufitanye isano na Tennis ariko bigatandukanira ku ngano y'ikibuga ukinirwaho ndetse n'ibikoresho".

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko uyu mukino wa Pickleball uhuza abawitabiriye kuko bashobora kubona n’umwanya wo kuganira basubiza ubwonko ku gihe cyane ko hari igihe ukinywa n'abavuye mu bikorwa byabo bitandukanye bakarushaho kumenyana.

Akomeza ati" Nakomeje mbivuga ko uyu mukino  ari ingenzi kuko uhuza abawukina ndetse ukanasubiza ubwonko ku gihe".

Agaruka ku gikorwa gitenganyijwe kuri uyu wa Gatandatu kigamije gusobanura ibijyanye n'uyu mukino wa Pickleball , yavuze ko hazabaho isaha imwe yo gusobanurirwa ibijyanye nuko ukinwa ndetse n’uburyo ugira uruhare mu gukangura ubwonko igihe cyose umuntu atameze neza.

Asoza yanongeyeho ko ari umukino wakinwa n’umuntu wese kuva ku mwana kugeza k'ufite iri hejuru ya 50 kandi bikaba bidahenze bitewe n’ubushobozi bw’umuntu bityo akaba asaba abanyarwanda cyane cyane abatuye mu Mujyi wa Kigali ko abazitabira cyo igikorwa cyo kuwumenyekanisha bazishimira ibyiza byawo ariko kugirango winjire aho iki gikorwa kizabera bizasaba kwishyura amafaranga Ibihumbi 5 Frw.





Related Post