Kuri uyu wa Kane tariki 30 Gicurasi 2024, Nibwo abarezi n'abanyeshuri bo mu Kigo cya St Francis Good Shepherd bibutse Jenoside Yakorewe Abatutsi ku Nshuro ya 30, Abarimo urubyiruko basabwa kurwanya ingengabitekerezo, ihakana n'ipfobya bya Jenoside.
Bamwe mu rubyiruko rwari rwifatanyije n'abandi kunamira no kwibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside, batangarije BTN ko rushimira cyane abahagaritse Jenoside ndetse kandi ko rwiyemeje gusigasira amateka kuko ari kimwe mu rufasha kwirinda ingengabitekerezo n'ibindi.
David kwizera, umunyeshuri wigira muri iki kigo cya St Francis Good Shepherd , yatangarije umunyamakuru wa BTN ko kimwe na bagenzenzi be, biyemeje ku gukomeza kurwanya no kudashyigikira abakigoreka amateka ya Jenoside cyane ko akenshi na kenshi usanga abayagoreka ari abatazi aho igihugu kigeze mu kwiyubaka.
Yagize ati" Nkatwe urubyiruko byu mwihariko ababarizwa muri St Francis Good Shepherd ntituzihanganira uwo ariwe wese ukigoreka amateka agashyira imbere ingengabitekerezo ya Jenoside, ipfobya n'ihakana".
Undi munyeshuri witwa Umurerwa Rosine yabwiye BTN ko urubyiruko rukwiye guhora rwibuka ibyabaye rukirinda kwijandika mu bikorwa bibi mu rwego rwo kwirinda ko Jenoside yongera kuba ndetse ko uyu munsi wa none buri wese afite umukoro wo kugira uruhare ku gusigasira ibyagezweho no gukumira ibikorwa bibi nk'ibyo urubyiruko rwa mbere ya Jenoside.
Agira ati" Nkatwe urubyiruko dukwiye guhora twibuka ibyabaye tunirinda kwijandika mu bikorwa bibi nk'iby'urubyiruko rwagize uruhare muri Jenoside twima amatwi abatuyobya cyane ko tugifite umukoro wo gukomezsa gusigasira ibyagezweho".
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muhima, MUKANDORI Grace, yibukije urubyiruko ko ari imbaraga z'igihugu ndetse arusaba kurangwa n'ubutwari rugaharanira kubaka igihugu kuko aho cyavuye ari habi , bityo imbaraga zarwo nizibe impfabusa ahubwo zikaba ingirakamaro.
Ati" Rubyiruko ni mwe mbaraga z'igihugu, Mugomba guharanira iterambere ry'igihugu cyanyu, imbaraga zanyu ntizibe impfabusa ahubwo zigomba kuba ingirakamaro".
Gitifu MUKANDORI akomeza avuga ko urubyiruko rukwiye kwegera ababyeyi babo bakabereka ko uyu munsi u Rwanda ari igihugu kitarangwamo ivangura ry'amoko n'amacakubiri ndetse rukagera ikirenge mu cy'Inkotanyi zahagaritse Jenoside dore ko zari ziganjemo urubyiruko.
Umuyobozi wa St Francis Good Shepherd, MUTUYIMANA Francois, yatangarije itangazamakuru ko urubyiruko rukwiye gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bwiza bavuga amateka y’u Rwanda uko ari, baharanira gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda, barangwa n’urukundo muri bagenzi babo ndetse bakiyemeza gutanga umusanzu ku kubaka u Rwanda.
Umuyobozi wa St Francis Good Shepherd, MUTUYIMANA Francois
Ati" Twese Abanyarwanda byu mwihariko urubyiruko, dukwiye gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bwiza buvuga amateka y’u Rwanda uko ari, turangwa n'urukundo tunashyira imbere umusanzu ku kubaka u Rwanda".
Iki kigo cya St Francis Good Shepherd cyaremeye MUKARUSANGA Pridencienne warokotse Jenoside amafaranga 500,000 Frw.
SEKANYAMBO Jean Damascene & Louis Patrick Muhirwa