Ku bufatanye bw'ikigo cy'igihugu gishinzwe imyuga n'ubumenyi ngiro RTB binyuze muri Hoteli yitiriwe Mutagatifu François Xavier (CSFX) urubyiruko rwari rumaze amezi 6, ruhabwa amasomo y'igihe gito ajyanye no gutunganya no gutegura amafunguro ndetse no kwakira abagana amahoteli, ubukanishi bw'imodoka n'ibindi, bashyikirijwe impamyabumenyi.
Bamwe muri bo baganiriye na BTN, bavuze ko bagiye gukoresha ubumenyi bahawe kuko buzabafasha guhindura ubuzima bwabo.
Nzayikorera Annee Gentille avuga ko ajyanye mu rugo icyizere cyo kubaho kuko atazagorwa no kwiteza imbere n'igihugu muri rusange bitamusabye gutega amaboko bitandukanye na mbere ubwo yahuraga n'ibizazane.
Yagize ati "Ubwo nari ngeze mu mwaka wa 3 w'amashuri abanza navuye mu ishuri bitewe n'uburwayi bituma niheba, nkibaza nti, "Ese nzabaho nte?" Ariko nyuma y'aho ngize amahirwe nkatoranywa mu bagomba guhabwa amahugurwa, icyizere cyo kongera kubaho cyaragarutse, ubu inzozi zanjye ni ukwikorera, byaba ngombwa nanjye nkazashinga Hotel mbifashijwemo n'ubumenyi nahawe."
Padiri Straton Nshimiyumuremyi wo muri Kiliziya Gaturika, Diyoseze ya Nyundo, akaba n'umuyobozi wa Hotel yitiriwe Mutagatifu François Xavier, CSFX, yahamirije BTN ko amasomo yahawe uru rubyiruko agiye ku rufasha guhindura ubuzima bwabo cyane ko hari abatangiye gukirigita ku ifaranga anaboneraho gushimira cyane Ubuyobozi bwa RTB kubwo amasomo bwateguye.
Agira ati, "Ubu bamwe muri bo, bamaze kubona akazi, abandi na bo, twabasabye kujya kugashaka cyangwa bakakihangira, gusa dushingiye ku bumenyi bakuye aha turahamya tudashindikanya ko bagiye kuba umusemburo w'impinduka nziza mu iterambere ryabo n'igihugu cyabo".
Akomeza ati" Ubu turashima Ikigo cy'igihugu gishinzwe imyuga n'ubumenyi ngiro,RTB cyateguye aya masomo y'igihe gito, kuko ari ingirakamaro kuri uru rubyiruko rwayasoje. Kubwo ibyo rero turabasaba kutagenda ngo basinzire ahubwo bahaguruke babyaze umusaruro amahirwe bahawe."
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Gisenyi, Tuyishime Jean Bosco, yasabye uru rubyiruko rwasoje amasomo, kuzirikana ko mu isi umukene adahabwa agaciro, bityo bagakoresha ubumenyi bahawe mu kwiteza imbere.
Ati" Nta Jana nta Jambo, ndabasaba guhindura ubuzima bwanyu, muharanira kuba abo mwifuza kubabo, ari na ko, igihugu cyanyu kibonera ku gihe umusanzu kibategerejo mu cyerekezo 2050."
Nanone kandi, ku ruhande rwabahawe aya masomo, ariko barangije amashuri ntibabone akazi kajyanye ni byo bize, bigatuma baza kwiga ajyanye n'ubutetsi no kwakira abagana amahoteli, bavuga ko impamvu yabateye kwiga amasomo y'imyuga y'igihe gito, ngo ari ukugira ngo babashe guhangana n'ikibazo cy'ubushomeri, bihangira imirimo kandi baha akazi abatagafite.
Uretse abanyeshuri bahawe amasomo ajyanye n'ubutetsi muri Hotel yitiriwe Mutagatifu François Xavier, CSFX ku bufatanye n'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubumenyi ngiro (RTB), hatanzwe andi masomo atandukanye ajyanye n'imyuga nk'ubukanishi bw'imodoka.
Tuyishime Jacques/BTN TV