Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yageze i Seoul muri Repubulika ya Koreya, aho yitabiriye Inama ya mbere iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwa Aziya, kigiye kugirana n’abayobozi b’ibihugu bya Afurika yiswe Korea-Africa Summit iteganyijwe kuba guhera ku wa 04 – 05 Kamena 2024
Ni amakuru yamenyekanye ubwo Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byayatangazaga binyuze kuri X aho byavuze ko “Perezida Kagame yageze i Seoul muri Koreya y’Epfo, aho biteganyijwe ko ahurira n’abandi bayobozi mu nama ya Korea-Africa Summit.”
Iyi nama Perezida Kagame yitabiriye biteganyijwe ko izahuza abayobozi bo mu nzego zitandukanye za Afurika, ndetse n’imiryango mpuzamahanga ifite icyo iri gukora ngo Afurika itere imbere, nkuko Igihe kibitangaza.
Izabera mu nyumabako nini cyane muri iki gihugu izwi nka KINTEX International Exhibition Center, iherereye mu Mujyi wa Goyang, mu Karere ka Ilsanseo-gu, mu Ntara ya Gyeonggi-do.
Biteganyijwe ko Perezida Kagame azatanga ikiganiro ubwo iyi nama izaba ifungurwa, hakaba hari n’ibiganiro bizatangwa n’abandi bakuru b’ibihugu na za guverinoma bazaba bitabiriye.
Izayoborwa na Perezida wa Repubulika ya Koreya, Yoon Suk Yeol ku bufatanye n’Umuyobozi wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, Mohamed El Ghazouanu usanzwe ari Perezida wa Mauritanie.
Ubwo iyi nama izaba iri kuba, biteganyijwe ko kandi Perezida Kagame azanasura Kaminuza ya Yonsei yo muri iki gihugu, aho azahabwa Impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) y’icyubahiro mu Ishami rya ’Public policy and Management’.