Mbanda Jean ushaka kuba president w'igihugu yavuze ko afite umuti warokora umupira w'amaguru mu Rwanda

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-06-04 13:18:51 Imikino

Mbanda Jean ushaka kwiyamamariza kuba umukuru w'igihugu , yavuze ko afite umuti wavura umupira w'amaguru mu Rwanda , yemeza ko ubwo yatsindwaga  muri 2014 mu matora ya Ferwafa, atari uko yarushijwe ahubwo habayemo ruswa , yemeza ko Ferwafa itayoborwa na president wayo.

Taliki 29 Gicurasi 2024 nibwo Mbanda Jean, yatanze ibyangombwa byo kwiyamamariza kuyobora igihugu, mu matora ateganyijwe muri nyakanga uyu mwaka, ubwo yaganiraga n'abanyamakuru yavuze ko afite umuti wazahura umupira w'amaguru mu Rwanda , gusa avuga ko awugurisha atazawutangira ubuntu, mu magambo ye yagize ati " mfite umuti ,ntabwo nawubabwira kuko ndawucuruza ".

Mbanda avuga ko atigeze ahangana na Nzamwita Vincent De Gaule mu matora ya 2014 , kuko ngo amatora atabaye ahubwo habayeho gushyiraho umuntu , ndetse yemeza ko habayemo amanyanga , kuri iyi ngingo yagize ati" Ntabwo nigeze mpangana na De Gaule, De Gaule se ni iki? umunyamakuru ati" yabaye president wa Ferwafa", Mbanda ati"ntabwo yigeze amuba , hari abandi bamuyoboreragamo, amatora mbere y'amatora se abaho? , urakoresha inama kwa kanaka bakabaha amabwiriza barangiza bakabaha amafaranga , mwarangiza ngo mugiye gutoranya abantu? nta n'umunsi numwe yabaye president wa federation,hari abandi bayiyoboraga ".

Mbanda Jean muri 2014 ubwo yahanganaga na De Gaule mu matora ya Ferwafa 

Yabajijwe abayoboreraga De Gaule gusa yanga kubavuga, anavuga ko nibabishaka bazamuha akazi akabakorera umushinga, wateza imbere umupira w'amaguru, ndetse avuga ko atari amafaranga ashaka ahubwo ashaka kujijura injiji ati" urabashakira iki se? ni mumpe ikiraka cya consultance ( ubugenzuzi) njyewe mbereke umushinga ,si amafaranga ndashaka kujijura injiji, ntabwo biba gutya mu kirere , yemeza ko abenshi mu bayobora umupira w'amaguru mu Rwanda baba bashaka inyungu zabo bwite. 

Muri 2014 Mbanda Jean yiyamamarije kuyobora Ferwafa , ariko atsindwa na Nzamwita Vincent De Gaule, wagize amajwi 19 mu gihe Mbanda yagize ijwi rimwe gusa, nubwo atatowe yari yagaragaje umushinga ko igihe yaba atowe, uRwanda rwazakira imikino ya nyuma y'igikombe cy'isi muri 2034 , si ubwa mbere mu mupira w'amaguru mu Rwanda, havugwamo ko amatora atanjya anyura mu mucyu, benshi bakemeza ko umuntu utorerwa kuyobora Ferwafa aba yaramaze kugenwa , kuburyo abandi bose biyamamaza baba baruhira ubusa .

Nzamwita Vincent De Gaule watorewe kuyobora Ferwafa muri 2014 mu buryo butavuzweho rumwe

Muri 2014 Mbanda Jean yari yagize ijwi 1 mu matora ya Ferwafa 

Related Post