Perezida Kagame yahawe igihembo cy’ishimwe na Kaminuza Mpuzamahanga y’Imiyoborere ya ALU

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-06-07 12:57:17 Amakuru

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yahawe igihembo cy’ishimwe na Kaminuza Mpuzamahanga y’Imiyoborere [African Leadership University, ALU], nk’uwabaye indashyikirwa mu guteza imbere ibikorwa byo kwihangira imirimo ku Banyarwanda n’abandi.

Umukuru w’Igihugu yahawe iki gihembo ubwo yari mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku bagera kuri 431 barangije amasomo muri Kaminuza ya African Leadership University.

Iki gihembo yagishyikirijwe n’Umuyobozi Mukuru akaba n’uwashinze ALU, Fred Swaniker, wamushimiye agira ati “Nk’uko nabivuze, twifuzaga ko wakabaye wararangirije amasomo hano ariko nta rirarenga. Twaguteguriye igihembo cy’ishimwe.”

Perezida Kagame yavuze ko kugera ku ntsinzi nta muntu umwe ubyishoboza ahubwo bigerwaho habayeho gushyigikirwa n’abamuri hafi, ubuyobozi n’abandi nkuko Umuryango ubivuga.

Perezida Kagame yagaragaje ko Kaminuza ya African Leadership University ari igihamya cy’uko Umugabane wa Afurika ufite ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo byawo.

Ati “Ikigo nk’iki, ni ikitwibutsa twese ko muri Afurika dufite ibikenerwa n’uburyo bwose kugira ngo dukemure ibibazo byacu. Ukuri kutari kwiza ni uko twiringira abandi kutwitaho.”

Umuyobozi Mukuru akaba n’uwashinze Kaminuza ya African Leadership University, Fred Swaniker, yavuze ko muri iyi kaminuza, intego nyamukuru ari ugukora ibintu bikomeye kandi abarangije amasomo nabo biteguye gukora ibikomeye ku Mugabane wa Afurika.

Ati “Ibyo twigisha hano biganisha kandi byubakamo abanyeshuri gukora ibintu bikomeye, mu gukemura ibibazo byugarije Afurika.”



Related Post