• Amakuru / MU-RWANDA
Ku wa Kane tariki 06 Kamena 2024, Nibwo abanyeshuri bacikirije amashuri bigaga gukora no gutunganya ibikomoka ku ifarini mu Kigo cyitwa Red Velvet Cake ltd giherereye mu Murenge wa Muhima Akarere ka Nyarugenge, basoje ku mugaragaro amasomo bahawe.

Abasore n'inkumi 20 bize mu gihe cy'amezi Atandatu, nyuma yuko bamurikiye ababyeyi babo, inshuti, abarimu n'abayobozi batandukanye ibyo bize, batangaje yuko batazigera batenguha abatumye biga kuko bikenewe cyane ku isoko ry'umurimo.

Abaganiriye na BTN, bavuze ko batangiye kwiga babikerensa ariko uko iminsi yagiye iza bashyizemo imbaraga bitewe nuko amasomo bahawe bayabonye nk'umucunguzi w'ubushomeri n'ubukene mu rubyiruko ndetse banashimira cyane ubuyobozi bw'ishuri bigagaho n'Ikigo cy'Igihugu cy'Imyuga n'ubumenyi ngiro, RTB.

Abakanani Sharon uhagarariye bagenzi be biganaga yavuze ko ashimira cyane ababyeyi be batahwemye kubaba hafi anaboneraho gusaba Leta gushyiraho umurongo wajya uhuza abarangije kwiga byu mwihariko imyuga ndetse na ba rwiyemezamirimo.

Yagize ati ti" Mbere na Mbere Ndashimira ababyeyi bacu kuko kuva ku isegonda rya mbere kugeza ku ryanyuma ntibatugiye kure, ndashimira ubuyobozi bw'ikigo twigagaho na RTB yadufashije kwiga ntakiguzi. Leta turayisaba kudushyiriraho umurongo wajya uduhuza na ba rwiyemezamirimo kuko ubushomeri bwakendera".

Agira ati" Ntitubaretse ngo bagende kuko barangije amasomo bigaga. Ni abacu cyane ko hari abo twahaye akazi, tubahuza n'ababaha akazi kandi mu byukuri byatangiye gutanga umusaruro".
Abasoje ni 20, ab'igitsinagabo 9 ndetse n'abigitsinagore 11, mu gihe cy'amezi atandatu bize ntakiguzi, ikirenze ni uko batigeze bagirira umunaniro mu nzira baza ku ishuri cyangwa basubira mu miryango yabo.

Nk'ijijsho ry'umunyamakuru, biragaragara ko amasomo bize bazayabyaza umusaruro nkuko ibyo bigaga gukora byamuritswe imbere y'imbaga nyamwinshi.






Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments