Polisi iri guhiga bukware inkoramahano zishe umusore zikamukataguramo ibice zarangiza zikamutwika

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-06-08 17:44:37 Amakuru

Ku wa 03 Kamena 2024, Nibwo Richard Waiswa w'imyaka 16, wari utuye mu kagari ka Nyayi, Kati Ward, Ayivu West Division, Umujyi wa Arua yishwe azira kuryamana n’umukobwa w’umunyeshuri mugenzi we wigaga mu mwaka wa 6 w'amashuri abanza.

Ni amakuru yamenyekanye, ubwo ku wa 04 Kamena, hatoraguwe umurambo wa nyakwigendera mu gishanga cya Oziava hafi y'urugo rwabagamo uwo mukobwa bivugwa ko yasambanyijwe.

Ikinyamakuru Tukonews kivuga ko abagize umuryango w’uyu mukobwa basanze uyu musore aryamanye n’umwana wabo maze bahita bamutwika ndetse bamukata inshuro nyinshi ku mutwe bimuviramo gupfa.

Josephine Angucia, umuvugizi wa polisi mu gace ka West Nile, yatangaje ko nyuma y’uko bamaze kwica uyu musore, umurambo we bahise bajya kuwujugunya mu gishanga cya Oziava.

Angucia akomeza avuga ko dosiye y’ubwicanyi yanditswe kandi iperereza kuri iki kibazo ryatangiye mu gihe umurambo waje gushyikirizwa bene wo kugira ngo bawushyingure ndetse ko abakekwaho kumwica bahise baburirwa irengero batarafatwa.

Related Post