?Ku wa Gatandatu tariki 29 kamena 2024, Nibwo mu Rwanda i Kigali hateganyijwe Iserukiramuco ry’urwenya ryiswe ’Caravane du rire’ rizitabirwa n’abanyarwenya bakomeye bo muri Afurika no ku Mugabane w'Iburayi.
Iri serukiramuco ryo guseka rizitabirwa n'ibyamamare mu gusetsa bisaga 10 birimo Samia Orosemane wo mu Bufaransa, Sylvanie Njeng wo muri Cameroon, Napoleone na Cotilda bo muri Uganda ndetse na Chipukeezy wo muri Kenya.
Ni mu gihe abanyarwenya bazwi cyane mu Rwanda bazitabira iri serukiramuco barimo Muhinde, Merci Ndaruhutse, Michael Sengazi na Babu, Herve Kimenyi, Prince Nshizirungu umaze kugaragara mu bitaramo by'urwenya bikomeye birimo Kigali Internation Comedy Festival na Seka Live.
Aganira na Ahupa Radio dukesha iyi nkuru, Babou uri mu bari gutegura iri serukiramuco ku nshuro ya gatatu yashimangiye ko rizaba ari ryiza kandi ritandukanye n'andi yaribanjirije.
Yagize ati “ Kuri iyi nshuro ya gatatu bizaba bishyushye kuko hazitabira abanyarwenya bakomeye ku rwego rwego mpuzamahanga".
Kuri iyi nshuro rizabera kuri ‘Institut Français du Rwanda’. aho Kwitabira bisaba kwishyura ibihumbi 10Frw gusa.
Samia Orosemane utegerejwe i Kigali
Merci Ndaruhutse nawe yitezwe mu iserukiramuco ’Caravane du rire'Herve Kimenyi yitezweho gususurutsa abazitabira "Caravane du rire" Michael Sengazi yitezwe i Kigali muri "Caravane du rire"