Kenya: Umusaza w'imyaka 60 yafashwe n'umugore we ari gusambanya imbwa induru ziravuga

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-06-14 17:38:00 Amakuru

Muri Gashyantare 2024, Nibwo umusaza w’imyaka 60 wo mu Ntara ya Kisii mu gihugu cya kenya, yafashwe n'umugore we ari gusambanya imbwa ye.

Nairobipost yanditse ko Fredrick Macarios yatawe muri yombi nyuma y’uko umugore we yamufashe yamanuye ipantaro ari gusambanya imbwa baciririye.

Raporo y’abapolisi ivuga kuri iki kibazo ivuga ko uyu mugabo yasohotse mu rugo rwabo ahagana saa saba zijoro zo ku cyumweru asiga umugore mu nzu.

Nyuma y’aho gato, umugore avuga ko yumvise urusaku rudasanzwe rw’imbwa yabo, bituma asohoka mu rugo ngo amenye uko byagenze.

Polisi iti: “… Ahagana mu masaha ya saa 01h00 z’ijoro, umugabo we yasohotse mu nzu yabo aho yumvise imbwa yabo y’ingore imoka cyane. Yahise yihutira kujya kureba ibiri kuba, gusa yatunguwe no kubona umugabo we Frederick Macarios,ukuze ufite imyaka 60 y’amavuko ari gukora icyaha kidasanzwe n’imbwa y’ingore yo mu rugo yiswe ’Poster’ ” .

Polisi yongeyeho iti: “Yahamagaye abantu benshi bo mu muryango, babona icyo gikorwa.”

Muri Kenya, ibikorwa byo gusambanya amatungo cyangwa ibikorwa by’agahomamunwa bifatwa nk’icyaha giteganywa n’ingingo ya 162 (b) mu gitabo cy’amategeko ahana nkuko Amahumbezi abivuga.

Umuntu wahamwe n’icyaha cyo gukora icyo cyaha, ashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka 14 kandi hakurikijwe ingingo ya 163, biteganyijwe ko umuntu ugerageza gukora icyaha icyo ari cyo cyose kidasanzwe ashobora gufungwa imyaka 7.

Related Post