Umunyarwenya Eric Omondi yitabye Imana azize impanuka

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-06-15 16:54:58 Amakuru

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Kamena 2024, Nibwo hamenyekanye inkuru y'incamugongo ibika urupfu rw'umunyarwenya Fredrich Odhiambo Omondi nyuma y'impanuka y'imodoka yakoreye hafi ya sitasiyo ya peteroli ya Caltex iherereye ku muhanda wa Kangundo mu Mujyi wa Nairobi mu gihugu cya Kenya.

Ikinyamakuru TukoNews cyanditse ko nyakwigendera wamamaye nka Fred Omondi akaba murumuna w’icyamamare mu gusetsa, Eric Omondi yitabye Imana aguye mu bitaro bya Mama Lucy Kibaki aho yari yahise ajyanwa kwitabwaho nyuma y’impanuka yabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu. 

Fred Omondi ari mu bazamukiye cyane mu bikorwa by’urwenya bya Churchill Show, ari naho yarushijeho kumenyekana mbere y’uko atangira nawe gukora ibitaramo bye byo gusetsa. Mu minsi ishize yatangaje ko mukuru we Eric Omondi ariwe wamuteye imbaraga zo kwinjira mu bikorwa byo gutera urwenya.

Bamwe mu banyarwenya batandukanye, babajwe n’urupfu rw’uyu musore, aho uwitwa Terence yavuze ko Omondi yamufataga nk’umuvandimwe kuko bagiye basangira urubyiniro inshuro nyinshi kandi yagize uruhare mu kuzamura umwuga we.

Ati, “Ubwo ntari mfite aho njya yaranyakiriye, ampa umwanya kandi aranyishyura, twese hamwe twagiye dutangira ibitaramo byo gusetsa dukorera mu matsinda”.

Terence yatangaje ko atazibagirwa na rimwe ibihe byiza bagiranye mu bitaramo by’urwenya bagiye bategura mu bice bitandukanye muri Kenya kugeza ubwo bisanze basigaye batumirwa mu bitaramo bikomeye bya Churchill Show, ndetse n’ikiganiro cyabo cya mbere cy’urwenya cyatambukaga kuri televiziyo ya KTN.

Related Post