Goma: Abanyeshuri basaga 10 bakomeretse bagwiriwe n'igisenge cy'ishuri

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-06-18 07:13:14 Amakuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 17 Kamena 2024, Nibwo ku rwunge rw’amashuri rwa Kalangala, riherereye mu karere ka Mapendo ku muhanda wa Tumbula muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abantu basaga 10 bakomerekeye mu mpanuka y'igisenge cy’ishuri cyaridutse.

Abari aho iyi mpanuka yabereye, bavuze ko abanyeshuri ndetse n’abarimu bamwe bagiye kugama imvura mu ishuri ryubakwaga mu mujyi wa Goma mu gitondo cya kare, maze igisenge kirariduka.

Umwe mu barimu ati"Twari hano turikumwe n’abanyeshuri igihe imvura yagwaga, abanyeshuri bagiye kwihisha mu cyumba cyubatswe hejuru, maze imbaho ziraremererwa zirariduka. Gusa nta bantu bapfuye ariko abanyeshuri benshi bakomeretse n’abarimu batatu bakomeje kwitabwaho mu bitaro bya Charité Maternelle nkuko Bwiza ibitangaza.

Ababyeyi bahangayikishijwe niki kibazo barasaba abayobozi b’ishuri kurangiza ubwubatsi vuba. umubyeyi umwe ati"Mfite umwana wanjye hano, burimunsi dusabwa amafaranga yo kubaka ariko ntitubona birenga umutaru. Abana biga mu bibandahori kandi twishyura amafaranga y’ishuri ndetse n’amafaranga yo kubaka.

Kubwo amahirwe ntamuntu wahasize ubuzima, gusa abanyeshuri n’abarimu bakomeretse bajyanywe mu bitaro bya Charité Maternelle kugira ngo bavurwe.

Related Post