Kenya: Umupolisi yacikiye amaboko yombi mu myigaragambyo yakomerekeyemo abasaga 200

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-06-22 18:10:38 Amakuru

Kuri uyu wa Kane tariki 20 Kamena 2024, Nibwo mu gihugu cya Kenya, abantu basaga 200 bakomerekeye mu myigaragambyo yo kwamagana umushinga wa Guverinoma wo kuzamura imisoro ikiyongeraho Miliyoni 2.7 z’Amadolari.

Aljazeera yanditse ko abandi 100 batabwa muri yombi bari muri iyo myigaragambyo yari yamaze gufata indi ntera, hitabazwa Polisi yarashe ibyuka biryana mu maso, imisha n’amazi mu rwego rwo gutatanya ibigaragambya mu Murwa mukuru, Nairobi, nk’uko byatangajwe mu itangazo  n’imiryango itari iya Leta harimo ‘Amnesty International’ na ‘Association médicale du Kenya’.

Hari kandi ibisigazwa by’amasasu byasanzwe ahabera imyigaragambyo, bigaragaza ko abatatanya abigaragambya bakoresheje n’amasasu nyayo, kuko hari n’umuntu wapfuye nyuma yo gukomeretswa n’isasu aho muri Nairobi nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru cya Daily Nation.

Abigaragambya bashaka ko Guverinoma ya Kenya ireka burundu itegeko rigena iby’imari, kuko babona ko rizabangamira cyane ubukungu ndetse ritaguma ubuzima burushaho guhenda ku baturage ba Kenya kandi n’ubusanzwe bamaze igihe bataka ko ubuzima buhenze.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru cyatangiye ku itariki 17 Kamena 2024, Guverinoma ya Kenya yari yabaye nk’ihindura gato gahunda ku misoro imwe n’imwe, kuko Perezida William Ruto, yemeje imyanzuro yo gukuraho imisoro ku batunze imodoka, ku mugati, ku mavuta yo gutekesha ndetse no kuri serivisi zimwe na zimwe zo guhererekanya amafaranga, nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru Zonebourse.

Ku rundi ruhande, abapolisi babiri bakomeretse bikomeye, mu gihe barimo bagerageza guhosha iyo myigaragambyo aho amakuru akomeza avuga ko, harimo umwe w’umugore wakomeretse cyane mu gatuza, ndetse n’umwe mu bapolisi bakuru ba Kenya, Inspector of Police, David Maina, uri mu bitaro nyuma yo gucika amaboko yombi, akomerekejwe n’igisasu gitera ibyuka biryana mu maso.

Related Post