Bangladesh: Inzoka z'inkazi zateje intugunda mu baturage

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-06-24 14:03:35 Amakuru

Bivugwa ko Leta yasabye ibitaro n’ibigo Nderabuzima byose gushaka imiti ihagije yo kuvura abarumwa n’inzoka nyuma y’uko umubare w’abaturage zirya ukomeje kwiyongera muri icyo gihugu.

Nyuma yo gusaba ibyo bitaro n’ibigo nderabuzima gushyira imiti ihagije mu bubiko ,Minisitiri w’ubuzima muri Bangladesh,Dr Samanta Lal Sen yanashishikarije abaturage kujyana ku bitaro abarumwe n’inzoka vuba bishoboka.

Ibitaro bitandukanye mu Gihugu cya Bangladesh byatangaje ko umubare w’abantu barumwa n’inzoka ukomeje kwiyongera cyane, by’umwihariko abarumwan ’impiri, iboneka muri Aziya y’amajyepfo.

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2023 bwasanze abantu bakababa ibihumbi birindwi (7,000 ) buri mwaka bapfa bazize kuribwa n’inzoka mu gihe abo inzoka zirya bari hafi ibihumbi magana ane ( 400,000)

Ishami ry’ umuryango w’Abibumbye ryita Ku buzima OMS rivuga ko ku Isi abantu bagera miriyoni eshanu n’ibihumbi magana ane (5.400.000 ) barumwa n’inzoka buri mwaka mu gihe abagera ku bihimbi ijana bapfa bazize kurumwa nazo .Buri mwaka abantu bicwa no kurumwa n’inzoka 70% bakomoka muri Aziya y’Amajyepfo.

Related Post