Amerika: Mani Martin ategerejwe mu Iserukiramuco mpuzamahanga

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-06-25 10:08:26 Imyidagaduro

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 24 Kamena 2024, Nibwo umuhanzi Mani Martin yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yitabiriye Iserukiramuco ryateguwe n’Umuryango Ramjaane Joshua Foundation washinzwe n’umunyarwenya Ramjaane Joshua.

Mbere yo guhaguruka i Kigali, Mani Martin yavuze ko nta kindi kimujyanye muri Amerika uretse iri serukiramuco ateganya kurangiza agahita ataha.

Mani Martin yatoranyijwe nk’umwe mu bahanzi babashije gukora ibihangano bikomoza ku bwimukira, aha bakaba bararebye album ye ya gatandatu yise ‘Nomade’ nkuko IGIHE kibitangaza dukesha iyi nkuru.

Amakuru avuga ko iri serukiramuco byitezwe ko rizabera mu Mujyi wa Austin ho muri Leta ya Texas ku wa Gatandatu tariki 29 Kamena 2024, rizibanda ku kuganiriza no gususurutsa abimukira n’impunzi bafashwa na Ramjaane Joshua Foundation.

Ramjaane Joshua Foundation ni Umuryango washinzwe n’umunyarwenya Ramjaane Joshua, umwe mu mirimo bakorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ukaba kwakira no gufasha abimukira n’impunzi baba batarabona ibyangombwa byo gutura no gukorera muri iki gihugu.

Mani Martin yerekeje muri Amerika

Related Post