Kenya: Imyigaragambyo ikomeje gufata indi ntera

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-06-25 20:45:31 Amakuru

Abiganjemo urubyiruko rw’abakiri bato bazwi nka ‘Gen-Z’, aho mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri babyukiye mu myigaragambyo yamagana umushinga wo kuvugurura itegeko rishya rigenga imari, by’umwihariko ingingo yaryo yongera igipimo cy’imisoro.

Iyi myigaragambyo yateguwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga yatangiye tariki ya 18 Kamena, ubwo guverinoma yateganyaga kugeza uyu mushinga mu Nteko Ishinga Amategeko. Bagaragaje impungenge z’uko uzazamura ikiguzi cy’ubuzima bw’abaturage bahamya ko basanzwe bagowe n’imibereho.

Ikigamijwe ahanini muri uyu mushinga wo kuvugurura itegeko rigenga imari ni ukongera miliyari 2,7 z’amadolari ku mafaranga Kenya yinjiza mu mwaka w’ingengo y’imari.

Guverinoma ya Kenya yizera ko iyi nyongera yazayifasha kugabanya imyenda iva mu mahanga, kuko kugeza ubu, iyo ifite ingana na 68% by’umusaruro mbumbe w’igihugu, mu gihe Banki y’Isi n’ikigega mpuzamahanga cy’imari, IMF, bisaba ibihugu kutarenza 55%.

Abanyakenya bahamya ko uyu mushinga uhabanye n’isezerano Perezida William Ruto yabahaye mu 2022 ubwo yiyamamarizaga umwanya wo kuyobora igihugu. Icyo gihe yari yavuze ko azagabanya imisoro kugira ngo ikiguzi cy’imibereho kimanuke.

Abapolisi ba Kenya na bo boherejwe mu bice bitandukanye, by’umwihariko i Nairobi nko ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko no ku biro by’Umukuru w’Igihugu. Bafite ibikoresho birimo imbunda n’ibikoresho byo gukumira imyigaragambyo birimo ingabo n’amakambyo amisha amazi.

Kuva tariki ya 18 Kamena, Abanyakenya babiri bapfiriye muri iyi myigaragambyo, 200 barakomereka barimo umupolisi wacitse ibiganza byombi n’abarenga 100 batawe muri yombi.

Bamwe mu banyapolitiki batavuga rumwe na Leta ya Kenya bamaganye itabwa muri yombi ry’aba baturage, bayishinja n’uruhare mu rupfu rw’aba babiri. Kalonzo Musyoka wo mu ihuriro Azimio la Umoja yagize ati “Mureke kwica no gufunga urubyiruko rwacu ruri gukoresha uburenganzira bushingiye kuri demokarasi bwo guhura mu mahoro no kwigaragambya, bugenwa n’ingingo ya 37 y’Itegeko Nshinga.”

Perezida Ruto ubwo kuri uyu wa mbere tariki ya 24 Kamena, yari mu masengesho, yatangaje ko yahaye agaciro imyigaragambyo y’uru rubyiruko, arumenyesha ko yiteguye kuganira na rwo kugira ngo ikibazo cyarwo gihabwe umurongo.

Related Post