Perezida Kagame yashimangiye ko abagore bakwiye kuza imbere mu kubaka igihugu

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-06-25 21:11:16 Amakuru

Kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Kamena 2024, Nibwo mu gikorwa cyo kwiyamamaza cyakomereje kuri Site ya Rugarama mu Karere ka Nyarugenge, Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yagaragaje ko aho u Rwanda rugeze nyuma y’imyaka 30 ruhakesha ubufatanye kuko ari bwo mbaraga z’Abanyarwanda.

Yagize ati “Ubufatanye ni bwo budutera imbaraga z’ibikorwa kugeza aho tugeze uyu munsi. Intare murazizi? Hari umuntu wavuze ku rugamba ngo uwamuha kugira indwanyi, ubwo ni intore, ni abasirikare. Baragereranyaga, baravuga ngo ‘aho kumpa ingabo z’intama, ziyobowe n’intare, wampa intare ziyobowe n’intama’.”

Kagame yakomeje ati “Ariko twe twarabirenze, FPR n’Abanyarwanda twagize ingabo z’intare ziyobowe n’Intare. Icyo byashakaga kuvuga, ingabo z’intare n’ubundi ni zo zijya ku rugamba. Kurwana nk’intare rero nta nubwo uba ukeneye cyane ukuyobora w’intama. Kandi iyo uri intare, ukagira ingabo z’intama, nta rugamba watsinda. Rero ibyo twabyumvise kare twebwe.”

Umukandida wa FPR Inkotanyi yashimiye abaturage ba Nyarugenge n’abandi bakurikiye Ijambo rye, abamenyesha ko imyaka 30 ishize, u Rwanda rwanyuze muri byinshi, kandi ko uru rugamba rwari rukomeye bitewe n’inzitizi zirimo gutereranwa no guteranirwaho.

Ati “Ndahera kuri ibyo mbashimira mwese aba Nyarugenge n’abandi batwumva. Abanyarwanda ibyo tunyuzemo mu myaka 30 ishize birimo ya mateka yose batubwiye, urugamba twarwanye rwari rukomeye koko! Ariko uzi gutereranwa, warangiza ugateranirwaho n’amahanga? Urabyumva byombi biri hamwe. Ubundi ntabwo uru Rwanda rwakabaye ruriho bitewe n’uko rwatereranwe, ariko binatewe n’uko rwateraniweho, iteka induru igahora ari induru.”

Yongeyeho ati “Nk’uko rero mutahindutse, muri za ngabo z’intare ntabwo ndahinduka nanjye. Icyiza cyabyo rero, intare zibyara intare. Ubu dufite intare ntoya zibyiruka, abakobwa n’abahungu. Dukomereze aho, ntituzahindure umuco, ntituzahindure kuba intare. Intare ikomeza kuba intare.”

Umukuru w’Igihugu yakomeje ati “Na bya bindi muzi. Iyo bibaye ngombwa, ubwo muzaba muri intare, ziyobowe n’intare z’uyu munsi cyangwa z’igihe kizaza. Ndetse intare zibavuyemo, zibakomotsemo. Uru rugero rw’intare nabahaga byari bifite impamvu nyinshi.”

Yasobanuye ko mu ntare, intare y’ingore ari yo ihiga, agaragaza ko mu rugamba rw’iterambere, abagore bakwiye kuza imbere mu kubaka igihugu.

Related Post