Perezida Félix Tshisekedi wa DR Congo yambitswe umudali w’ikirenga naTchad anitirirwa umuhanda

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-06-25 21:17:43 Amakuru

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 24 kamena 2024, Nibwo Perezida Félix Tshisekedi wa DR Congo yambitswe umudali w’ikirenga na Perezida Mahamat Déby wa Tchad i N’djamena kubera uruhare yagize mu buhuza hagati ya leta n’abatavuga rumwe na yo bwagejeje ku mahoro.

BBC dukesha iyi nkuru, yanditse ko muri uwo muhango Tshisekedi yashyizwe mu rwego muri Tchad bita Dignité de Grand Croix mu cyiciro cya Ordre National du Tchad, ashimirwa umuhate we mu kunga ubumwe muri Tchad mu gihe yari mu gihe cy’inzibacyuho.

Tshisekedi yashimiwe umuhate mu kunga ubumwe no kuzana amahoro, mu gihe abamunenga bavuga ko ashyize imbere intambara mu burasirazuba bw’igihugu cye.

Tshisekedi yagizwe umuhuza w’umuryango w’ubukungu w’ibihugu bya Afurika yo hagati (ECCAS cyangwa CEEAC) mu gihe cy’inzibacyuho muri Tchad.

Nyuma yo kwakira iryo shimwe, Tshisekedi yavuze ko intambwe Tchad yateye iva mu nzibacyuho ibifashijwemo n’umuryango wa ECCAS ari “gihamya yivugira y’ubufatanye bwa Afurika”.

Mu kumushimira kandi kuva none ku wa kabiri hagati mu murwa mukuru N’djamena hari umuhanda ugiye guhindurirwa izina witwe Avenue Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, nk'uko bivugwa n'ibiro bya perezida wa Tchad.

Related Post