Umunyarwenya Samia Orosemane utegerejwe mu iserukiramuco rya Caravane du rire yageze i Kigali

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-06-26 07:59:18 Imyidagaduro

Ku wa 24 Kamena 2024, Nibwo Umunyarwenya  Samia  Orosemane  uri  mu bakunzwe cyane  mu  gihugu cy’Ubufaransa yageze yakiriwe n'Itsinda rya Comedy Night ubwo yarageze ku kibuga cy’Indege  mpuzamahanga cya Kigali, aho yitabiriye iserukiramuco  rya  Caravane  du rire yageze I Kigali .

Samia  Orosemane   akigera i Kigali yahise yakirwa n'abandi banyarwenya batandukanye cyane cyane abagize itsinda rya  Comedy knight   barimo  Michael Sengazi.

Ikinyamakuru Ahuparadio.com dukesha iyi nkuru, kivuga ko uyu  munyarwenya Samia, nta bintu  byinshi  yatangaje ku kibuga cy’Indege cyakora aca amarenga yuko abandi banyarwenya   nka  Sylvanie  Njeng wo muri  Cameroun ,Napoleon na Cotilda  bo muri Uganda  ndetse na  Chipukeezy bazafatanya nawe nibagera i Kigali bazagirana ikiganiro n'itangazamakuru.

Samia  Orosemane w'imyaka 44  y’amavuko ufite inkomoko  muri  Tunisia , yize amasomo  mu bijyanye  n’ubuhanzi   anakomereza  mu mu birebana na  Siyansi na Politike  nubwo  yaje gucikiriza amasomo  ye kubera  kubura ubushobozi aho  yahise ashyira imbaraga  nyinshi  mu bijyanye n’urwenya  byaje gutuma  ashyirwa  mu bantu   50 bavuga rikijyana kw’isi.

Biteganyijwe ko iserukiramuco rya  Caravane du rire rizaba  tariki  ya  29 Kanama 2024 rikazabera  muri  Institut Français du Rwanda.


Samia  Orosemane ubwo yarageze i Kigali yakiriwe n'abandi banyarwenya


Samia  Orosemane ubwo yarageze i Kigali

Related Post