Ku wa 24 Kamena 2024, Nibwo Umunyarwenya Samia Orosemane uri mu bakunzwe cyane mu gihugu cy’Ubufaransa yageze yakiriwe n'Itsinda rya Comedy Night ubwo yarageze ku kibuga cy’Indege mpuzamahanga cya Kigali, aho yitabiriye iserukiramuco rya Caravane du rire yageze I Kigali .
Samia Orosemane akigera i Kigali yahise yakirwa n'abandi banyarwenya batandukanye cyane cyane abagize itsinda rya Comedy knight barimo Michael Sengazi.
Ikinyamakuru Ahuparadio.com dukesha iyi nkuru, kivuga ko uyu munyarwenya Samia, nta bintu byinshi yatangaje ku kibuga cy’Indege cyakora aca amarenga yuko abandi banyarwenya nka Sylvanie Njeng wo muri Cameroun ,Napoleon na Cotilda bo muri Uganda ndetse na Chipukeezy bazafatanya nawe nibagera i Kigali bazagirana ikiganiro n'itangazamakuru.
Samia Orosemane w'imyaka 44 y’amavuko ufite inkomoko muri Tunisia , yize amasomo mu bijyanye n’ubuhanzi anakomereza mu mu birebana na Siyansi na Politike nubwo yaje gucikiriza amasomo ye kubera kubura ubushobozi aho yahise ashyira imbaraga nyinshi mu bijyanye n’urwenya byaje gutuma ashyirwa mu bantu 50 bavuga rikijyana kw’isi.
Biteganyijwe ko iserukiramuco rya Caravane du rire rizaba tariki ya 29 Kanama 2024 rikazabera muri Institut Français du Rwanda.
Samia Orosemane ubwo yarageze i Kigali yakiriwe n'abandi banyarwenya
Samia Orosemane ubwo yarageze i Kigali