Itsinda ryateguraga igitaramo cya Israel Mbonyi cyiswe “Icyambu Live Concert” cyari giteganyijwe kubera mu Karere ka Rubavu, ryatangaje ko cyasubitswe.
Ni itangazo ryanyujijwe ku mbuga
nkoranyambaga z’abagitegura mu gihe haburaga iminsi mike kugira ngo kibe.
Muri iryo tangazo, banditse bati:
“Dushingiye ku busabe bwinshi twakiriye no ku rugendo rw’ibitaramo bya Icyambu
biri kubera hirya no hino mu Rwanda, twifuza kumenyesha abantu bose ko
igitaramo cya Rubavu cyasubitswe, hakazatangazwa indi tariki n’ukwezi mu gihe
kiri imbere.”
Muri iryo tangazo, bamaze
impungenge abari baramaze kugura amatike bavuga ko bose bazavugana
na bo ku giti cyabo, bagahabwa amahitamo abiri arimo: Gukoresha ayo matike mu
bindi bitaramo bya Icyambu biri imbere, cyangwa Gusaba gusubizwa amafaranga
yabo.
Abategura icyo gitaramo biseguye ku
bakunzi ba Israel Mbonyi babasaba gukomeza kubashyigikira, bashimangira ko
bazakomeza kwishimana n’abafana mu bindi bitaramo bya Icyambu biteganyijwe mu
gihugu.
Byari biteganyijwe ko icyo gitaramo cyari
kuba tariki 01 Mutarama 2025, kikabera kuri Sitade Umuganda, ndetse
kikaba cyari kimwe mu byo ateganya gukorera mu Rwanda hose.