Kenya: Raila Odinga yashinje urugomo polisi ashimagiza abakora imyigaragambyo

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-06-26 11:32:08 Amakuru

Kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Kamena 2024, Nibwo umunyapolitiki Raila Odinga utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya, ku rubuga rwe rwa X, yatangaje ko yamaganye urugomo rw’abapolisi bari gukumira imyigaragambyo, asaba ko abarugizemo uruhare bose batabwa muri yombi.

Ni ubutumwa atangaje nyuma yuko iyi myigaragambyo yatangiye tariki ya 18 Kamena 2024 ikajije umurego kuri uyu wa 25 Kamena, kuko abigaragambya biyongereye cyane, batera inyubako zirimo Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko, batwika kimwe mu bice biyigize.

Guverinoma yateganyaga kugeza umushinga wo kuvugurura itegeko rishya rigenga imari, ukongera miliyari 2,7 z’amadolari ku mafaranga Kenya yinjiza mu mwaka w’ingengo y’imari.

Aba baturage biganjemo urubyiruko basaba ko uyu mushinga wateshwa agaciro bitewe ahanini n’ingingo zizamura igipimo cy’imisoro n’ubwo abagize Inteko bamaze kuwemeza. Bagaragaza ko ubongerera umutwaro w’ubuzima busanzwe bubagoye, bitewe n’ibicuruzwa bihenze.

Ishami rya Kenya ry’Umuryango Amnesty International uharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu ryatangaje ko hari abantu batanu bishwe barashwe, abandi barakomereka. Riti “Abantu batanu barashwe barapfa ubwo bitaga ku bakomeretse. 31 bakomeretse barimo abarashwe amasasu ya nyayo.”

Raila Odinga aranenga imyitwarire ya polisi

Odinga yatangaje ko uyu mushinga w’itegeko watumye abaturage bigaragambya udakwiye kuba impamvu yo kwamburwa ubuzima, ahubwo ko Guverinoma ya Kenya ikwiye guca bugufi, ikaganira na bo ndetse impande zombi zigashakira umuti iki kibazo.


Related Post