Ombolenga Fitina yasinyiye Rayon Sports nyuma y'igihe aba Rayon bamutegereje

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-06-30 16:10:02 Imikino

Ombolenga Fitina yasinyiye Rayon Sports imyaka 2 , aguzwe million 30 z'amafaranga y'uRwanda , uyu musore usanzwe ari umukinnyi ntasimburwa mu ikipe y'igihugu yari amaze iminsi micye atandikanye na APR FC.

Ku mugoroba wo Kucyumweru taliki ya 30 Kamena, nibwo Ombolenga Fitina wari umaze igihe ategerejwe n'abafana ba Rayon Sports,yasinye amasezerano y'imyaka 2 muri iyi kipe yambara ubururu n'umweru , Ombolenga yari amaze igihe aganira na Rayon Sports, ndetse ibiganiro byari byagenze neza , aba Rayon bategereje ko uyu musore asinya baraheba , gusa we yari yarabahaye isezerano ko amakipe amwifuza hanze nibidakunda , azasinyira iyi kipe.

Amakuru avuga ko ikipe ya Rayon Sports, yamaze kubona amafaranga avuye ku muterankunga wayo , ari nayo mpamvu yabonye ayo kwishyura uyu musore nawe arabasinyira , Ombolenga Fitina abaye umukinnyi wa 4 mushya Rayon Sports isinyishije, nyuma Richard Ndayishimiye, Niyonzima Olivier Sefu, Rukundo na AbdoulRahma, uyu kandi yiyongera kuri Elie Ganijuru nawe wongereye amasezerano.

Ombolenga Fitina yakiniye ikipe ya Kiyovu Sports, akinira APR FC yamaze imyaka 7 ubu akaba agiye gukinisha Rayon Sports, Ombolenga ateye ikirenge mucya mukuru we Abouba Sibomana , nawe wakiniye iyi kipe kugeza muri 2014 .

Related Post