Umutoni Sandrine ari mu bayobozi bakomeye bitabiriye iserukiramuco ry’Urwenya rya Caravane du Rire

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-06-30 19:41:59 Imyidagaduro

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Kamena 2024, Nibwo mu masaha y'umugoroba muri  Institu Français du  Rwanda ku kimihurura, habereye  iserukiramuco ry’Urwenya rya Caravane du Rire  ryitabiriwe n'ingeri zitandukanye zirimo abanyamahanga n'abayobozi muri Guverinoma  barimo  Umunyamabanga wa  Leta  Muri  Minisiteri  n’Iterambere  ry’umuhanzi, Umutoni  Sandrine.

Iri  serukiramuco  ryabereye  nyuma y’igihe  kitari gito  iri serukiramuco ryamamazwa  mu bitangazamakuru byinshi  bitandukanye  bya hano  mu Rwanda ryitabiriwe na bamwe  mu banyarwenya  bamaze kumenyakana hano  mu Rwanda ndetse na bandi mpuzamahanga barimo Samia Orosemane.

Iki gitaramo kitabiriwe ku rwego rushimishije kubera kunyurwa kw'abari bakirimo cyane ko   n’abanyarwenya bari bitezweho byinshi ari abakoresha  ururimi rw’igifaransa  ndetse  n’icyongereza kubera abanyarwenya bari batumiwemo yaba abo  mu Rwanda  nka Muhinde ,Fally Merci , Babou  ,Mike Sengazi , Prince ,Kimenyi na bandi  bagiye basimburana  ku rubyiniro ari nako abantu barushaho guseka bagatembagara nkuko Ahuparadio ibitangaza.

Cyaje  guhindura  isura  ubwo  umunyarwenya  Cotilda, Chipukeezy,  Samia Orosemane  ,Napoleon ndetse na Sylyvanie Njeng bituma abantu  bibarenga kugeza ubwo bamwe bifuje ko gisozwa ahubwo bagakomeza  guseka.

Iserukimuco rya  Caravane du Rire  ryari  ribaye ku nshuro ya  gatatu  aho ritegurwa n’abanyarwenya  babarizwa  muri Comedy Night  aribo  Michael Sengazi na  Babou ndetse  bakabiterwamo inkunga n’ibigo bikomeye  mpuzamahanga  harimo nka L’Espace  isanzwe itegura ibitaramo byinshi bifite aho bihuriye cyane  n’umuco.



Related Post