Kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Kamena 2024, Nibwo mu masaha y'umugoroba muri Institu Français du Rwanda ku kimihurura, habereye iserukiramuco ry’Urwenya rya Caravane du Rire ryitabiriwe n'ingeri zitandukanye zirimo abanyamahanga n'abayobozi muri Guverinoma barimo Umunyamabanga wa Leta Muri Minisiteri n’Iterambere ry’umuhanzi, Umutoni Sandrine.
Iri serukiramuco ryabereye nyuma y’igihe kitari gito iri serukiramuco ryamamazwa mu bitangazamakuru byinshi bitandukanye bya hano mu Rwanda ryitabiriwe na bamwe mu banyarwenya bamaze kumenyakana hano mu Rwanda ndetse na bandi mpuzamahanga barimo Samia Orosemane.
Iki gitaramo kitabiriwe ku rwego rushimishije kubera kunyurwa kw'abari bakirimo cyane ko n’abanyarwenya bari bitezweho byinshi ari abakoresha ururimi rw’igifaransa ndetse n’icyongereza kubera abanyarwenya bari batumiwemo yaba abo mu Rwanda nka Muhinde ,Fally Merci , Babou ,Mike Sengazi , Prince ,Kimenyi na bandi bagiye basimburana ku rubyiniro ari nako abantu barushaho guseka bagatembagara nkuko Ahuparadio ibitangaza.
Cyaje guhindura isura ubwo umunyarwenya Cotilda, Chipukeezy, Samia Orosemane ,Napoleon ndetse na Sylyvanie Njeng bituma abantu bibarenga kugeza ubwo bamwe bifuje ko gisozwa ahubwo bagakomeza guseka.
Iserukimuco rya Caravane du Rire ryari ribaye ku nshuro ya gatatu aho ritegurwa n’abanyarwenya babarizwa muri Comedy Night aribo Michael Sengazi na Babou ndetse bakabiterwamo inkunga n’ibigo bikomeye mpuzamahanga harimo nka L’Espace isanzwe itegura ibitaramo byinshi bifite aho bihuriye cyane n’umuco.